Connect with us

Amakuru

Manchester United mu myiteguro y’isoko ryo muri Mutarama

Premier League : Manchester United 4-4 Bournemouth

Ikipe ya Manchester United yatangiye gutegura neza gahunda zo kwiyubaka mbere y’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo muri Mutarama, mu gihe ikomeje urugamba rwo gushaka gukina amarushanwa Nyaburayi mu mwaka utaha.

Impeshyi ishize yabaye ihenze kuri Old Trafford, aho amafaranga menshi yashowe mu kongeramo imbaraga mu busatirizi. United yaguze Matheus Cunha, Bryan Mbeumo na Benjamin Sesko bagize umurongo w’abasatira.

Yanaguze umunyezamu Senne Lammens mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bimaze igihe mu izamu. Nubwo bimeze bityo, haracyari imyanya ikeneye kongerwamo imbaraga, cyane cyane hagati mu kibuga.

Mu bakinnyi bavuzweho kwifuzwa n’iyi kipe harimo Antoine Semenyo wa Bournemouth. Uyu Munya-hana yari yaranifujwe na United mbere yo kongera amasezerano ye mu mpeshyi ishize, akubiyemo ingingo imwemerera kugenda ku mafaranga agera kuri miliyoni 65 z’ama-Pound, ishobora gutangira gukurikizwa muri Mutarama. Ibi byatumye hongeye kwibazwa niba United yayisubiramo.

Antoine Semenyo of Bournemouth

Gusa umutoza Ruben Amorim yahakanye ayo makuru, avuga ko nubwo Semenyo ari umukinnyi udasanzwe, nta biganiro bihari.

Yagize ati: “Ni umukinnyi wihariye, ashobora gukina ku mpande zombi kandi akoresha amaguru ye yose neza, ariko si byo tuvugana ubu.”

Si mu busatirizi gusa United ishaka kongeramo imbaraga. No hagati mu kibuga haravugwa impinduka, aho Tyler Adams wa Bournemouth yinjiye mu rutonde rw’abakinnyi bashobora kwifuzwa.

Tyler Adams of Bournemouth

Uyu Munyamerika w’imyaka 26 avugwaho kuzagurwa agera kuri miliyoni 40 z’ama-Pound, bikaba byoroshye ugereranyije n’abandi bakinnyi b’i Burayi bari ku rutonde rwa United.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru