Connect with us

Imikino

Kigali :  TRCF igiye kubaka ikibuga cya tennis cya miliyoni zirenga 65 Frw

Umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF) watangaje gahunda yo kubaka ikibuga cya tennis kizatwara amafaranga arenga miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byawo bigamije guteza imbere impano z’abana bakina tennis.

Nk’uko byatangajwe na Joseline Umulisa, umwe mu bashinze TRCF, icyo kibuga kizubakwa mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, ahari imwe mu gahunda z’iterambere rya tennis umuryango umaze igihe ukoreramo.

Yavuze ko iki gikorwa kiri mu mugambi mugari wo kubaka ibibuga 10 bya tennis mu gihugu hose, hagamijwe guha abana aho bakinira hizewe kandi hari hafi yabo.

TRCF yashinzwe mu 2022, ikaba ibarizwamo abana bagera ku 3,000, benshi muri bo bakaba bakibura ibibuga bihagije byabafasha kunoza no guteza imbere ubumenyi bwabo muri tennis.

Umulisa yagaragaje ko mu myaka itatu ishize, umuryango wabo wageze ku ntego zirenze izo bari bihaye, ari na yo mpamvu hakenewe ishoramari mu bikorwaremezo.

Ati: “Umubare w’abana dukorana ugenda wiyongera umunsi ku wundi. Dukeneye ibibuga bizabafasha gukuza mu mpano zabo, banahuza amasomo n’imikino.”

Ibi Umulisa yabivugiye mu muhango wo gusoza irushanwa rya TRCF Rising Rackets Tennis Tournament ryasojwe ku Cyumweru muri Cercle Sportif de Kigali.

Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 150 baturutse mu makipe atandukanye ya tennis yo mu Mujyi wa Kigali, hakabamo imikino ikomeye mu byiciro bitandukanye birimo singles na doubles.

Mu bagabo bakina singles mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, Richard Munyaneza yatsinze Colin Karekezi amaseti 6–3 na 6–4.

INDI NKURU WASOMA:U Rwanda ruri gutera intambwe ishimishije igana ku kwakira Formula 1 – RGB

Mu bagabo bakina doubles, Juvens Hakorimana na Alphonse Uwizeye begukanye igikombe batsinze Karekezi na Jean-Paul Barukate 7–6(5), 6–3. Mu byiciro bya mixed doubles, Claude Ishimwe na Gisele Umumararungu batsinze Etienne Niyigena na Carine Nishimwe amaseti 6–3, 4–6, 10–7.

Mu gusoza iryo rushanwa, habaye tombola yo gukusanya inkunga yo kubaka ikibuga gishya cya tennis, aho abitabiriye baguze amatike yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo udupira twa tennis, inkweto n’imyambaro yo gukinisha.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino