Connect with us

Amakuru

FERWAFA yashyizeho abagomba kuyifasha mu bukemurampaka

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga rugamije gukemura imanza n’amakimbirane ajyanye n’umupira w’amaguru mu buryo bwigenga kandi bushingiye ku mategeko.

Ibi byemejwe ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, ubwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranaga igafata icyemezo cyo gushyiraho uru rwego rwiswe Urukiko rw’Ubukemurampaka rwa FERWAFA. Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kunoza imitangire y’ubutabera mu mupira w’amaguru no kongera icyizere mu bayugize bose.

Uru rwego rushingiye ku Ngingo ya 53 y’Amategeko Shingiro ya FERWAFA, cyane cyane igika cya gatatu, giteganya ishyirwaho ry’urwego rwigenga rushinzwe gukemura imanza n’amakimbirane bijyanye n’umupira w’amaguru binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, rutavangiwe n’izindi nzego z’imiyoborere.

Mu gihe cya manda y’umwaka umwe rwahawe, uru rwego ruzaba rugizwe n’abantu batanu bafite ubunararibonye mu by’amategeko no mu bya siporo. Ruyobowe na Me Kanamugire Eric, wungirijwe na Niwemfura Pelagie. Abandi banyamuryango ni Thierry Mpamo, Me Alida Uwambayishema na Athanase Nkubito.

INDI NKURU WASOMA:Kigali :  TRCF igiye kubaka ikibuga cya tennis cya miliyoni zirenga 65 Frw

Mbere y’ishyirwaho ry’uru rukiko, FERWAFA yari imaze iminsi yakira ibirego bitandukanye, ahanini bishingiye ku makimbirane hagati y’amakipe, abasifuzi n’abandi bafatanyabikorwa b’umupira w’amaguru. Hari aho byagaragaraga ko hari abatagiraga icyizere ku byemezo byafatwaga n’inzego zisanzwe.

FERWAFA yagaragaje icyizere cyinshi ko uru rwego rushya ruzakora akazi karwo kinyamwuga, rushingiye ku bumenyi n’ubunararibonye bw’abarugize, bigafasha guteza imbere ubutabera, gukemura amakimbirane mu mucyo no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru