Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yatangaje ko amasaha 48 yabanje umukino batsinze Everton ari yo mabi cyane yagize kuva yagera muri iyi kipe yo mu Bwongereza.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Chelsea itsinze Everton ibitego 2-0 kuri Stamford Bridge, ibitego byatsinzwe na Cole Palmer na Malo Gusto, bituma iyi kipe isubira mu makipe ane ya mbere muri Premier League.
Nubwo intsinzi yari ikwiye kunezeza abakunzi ba Chelsea, amagambo ya Maresca mu kiganiro n’abanyamakuru yatunguye benshi. Yavuze ko hari abantu batigeze babashyigikira mu minsi yabanje umukino, bituma yumva atishimiye uko ibintu byari bimeze.
Ati: “Abakinnyi bafite inyota yo kwiga no gutera imbere, ni yo mpamvu mbashimira cyane. Nubwo twagize ibibazo byinshi, bitwaye neza nyuma y’icyumweru cyari kigoye.”
Yakomeje avuga ko mu masaha 48 yabanje umukino, hari abatarabashyigikiye we n’ikipe muri rusange, nubwo yihutiye gusobanura ko abakunzi ba Chelsea abakunda kandi bishimira ubufasha bwabo.
Uyu mutoza w’umutaliyani yanagarutse ku bibazo by’imvune n’amakarita byagize ingaruka kuri Chelsea muri uyu mwaka w’imikino. Yavuze ko Cole Palmer, umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe, yamaze igihe kinini adakina, kimwe na Moises Caicedo wahagaritswe imikino itatu, ndetse na Liam Delap wagize imvune ebyiri zikomeye.
INDI NKURU WASOMA:Yimwenyurira Kirasa yanenze inzitwazo z’umutoza wa APR FC
Ati: “Tumaze gukina imikino 16 ya shampiyona, itanu muri yo tudafite Moises Caicedo, 11 tudafite Cole Palmer, hafi yose tudafite Liam Delap. Ariko abakinnyi bose bitwara neza, uwaba ari wese uri mu kibuga.”
Yongeyeho ko abantu bo hanze bakwiye kumva no gushimira imbaraga abakinnyi bashyiramo n’uburyo bitanga, nubwo baba badafite bamwe mu bakinnyi babo bakomeye.
Intsinzi kuri Everton yashimangiye umwanya wa kane wa Chelsea, aho bitegura gukina na Cardiff mu gikombe cya Carabao Cup, ndetse n’urugendo rutoroshye rwo kujya gukina na Newcastle mu cyumweru gitaha.