Connect with us

Amakuru

Enzo Maresca yavuze ku mvune ya Cole Palmer mbere yo guhura na Everton

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yatangaje ko imvune ya Cole Palmer yo mu kibero ikomeje kumutungura, avuga ko idafite ibisobanuro bifatika kandi yizeye ko itazaba ikibazo kizamukurikirana umwaka wose w’imikino.

Ibi yabitangaje mu gihe Chelsea yitegura kwakira Everton kuri uyu wa Gatandatu muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Palmer w’imyaka 23, utegerejwe gutangira uwo mukino, yari yaruhukijwe mu mukino wa Champions League batsinzwemo na Atalanta hagati mu cyumweru.

Nubwo yari amaze gukira ahanini imvune idasanzwe yo ku ino yagiriye iwe mu Ugushyingo, Maresca yavuze ko uyu musore yagize imyitozo itamworoheye mu minsi ishize.

Ati: “Ni ikibazo cyo mu kibero. Turizera ko azajya akina umwaka wose, ariko ni ibintu biza umunsi ku wundi. Hari iminsi aba ameze neza, indi akamera nabi. Nyuma yo gukina na Leeds, bukeyeho yari ameze nabi cyane ariko akina iminota 30. Nyuma ya Bournemouth yari ameze neza akina isaha imwe. Nta buryo wabihurizamo, biterwa n’uko yiyumva uwo munsi.”

INDI NKURU WASOMA :Mohamed Salah yasubiye mu bandi mbere yuko Liverpool ihura na Brighton

Maresca yongeyeho ko nta n’umwe wigeze avuga ko Palmer akeneye kubagwa, ashimangira ko bakomeza kumukurikirana buhoro buhoro. Chelsea kandi ifite abakinnyi batari ku rwego rwo gukina buri minsi itatu, barimo Wesley Fofana na Romeo Lavia. Abajijwe niba Palmer na we abarizwamo, Maresca yasubije ati: “Kuri ubu, yego.”

Iyi mvune ya Palmer ije mu mwaka w’Igikombe cy’Isi, mu gihe guhatanira umwanya mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza bikomeye cyane. Umutoza Thomas Tuchel aherutse gutangaza ko azahamagaramo abakinnyi babiri gusa bakina inyuma ya rutahizamu. Jude Bellingham na Morgan Rogers ni bo babanje mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, mu gihe Phil Foden yagiye asimbura, Eberechi Eze agakinira ku ruhande.

Kapiteni wa Chelsea, Reece James, na we aherutse gukoreshwa hagati mu kibuga kubera ibihano bya Moises Caicedo n’imvune ya Lavia. Maresca ntiyahakanye ko ashobora kongera kumutangiza, avuga ati: “Dukeneye Reece, si uyu mukino gusa, ahubwo mu mikino yose.”

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru