Connect with us

Amakuru

Tour du Rwanda yatangaje ibirimo amahirwe adasanzwe ku rubyiruko

Umuyobozi mushya wa Tour du Rwanda, Hubert Nkurayija, yatangaje gahunda nshya ziteganyijwe kuvugurura isura y’irushanwa rinini rya siporo mu gihugu, mu buryo buzaryongerera agaciro, rikabasha no kunganira gahunda zo guteza imbere abana bakiri bato mu mukino w’amagare.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru,yavuze ko kimwe mu byo ahanze amaso ari ukongera uburyo irushanwa ribwirwa isi binyuze mu guteza imbere ukuvugwa kwaryo no kwagura uburyo bwo kurigeza kure.

Mu biganiro biri gukorwa, harimo gushaka ubufatanye na Global Cycling Network (GCN), ikinyamakuru gitangaza amakuru yo gusiganwa ku magare gikurikirwa n’abarenga miliyoni 3 kuri YouTube.

Mu zindi mpinduka nshya zitezwe, harimo gufungura “Youth Racing Cup”, irushanwa ry’abana bafite imyaka hagati ya 12 na 19, rikazajya rinaba ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda.

INDI NKURU WASOMA :RPL – Amakipe yo muri Sudani yemerewe kwitabaza urubuga rwa Facebook

Nkurayija avuga ko iyi gahunda izahesha urubyiruko urubuga rwo kwigaragaza, rikanabubakamo umwete wo gukomeza kwitoza neza. Yongeraho ko hateganywa kongera umubare w’amarushanwa y’abato akorwa buri kwezi kugira ngo igihugu gikomeze kubaka urunani rw’impano z’ahazaza.

Anatangaza ko ubucuruzi bwo kuri murandasi bugiye kwinjizwa mu irushanwa, aho abitabira bazashobora kugura ikawa y’u Rwanda n’ibindi bicuruzwa nyarwanda binyuze mu iduka rihari, bigafasha mu buryo bworoshye abakinnyi n’amadelegasiyo adakunze kubona umwanya wo gusura igihugu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru