Amakipe yo muri Sudani akina Shampiyona y’u Rwanda yatangaje umwanzuro mushya wo gutambutsa amashusho y’imikino yayo kuri Facebook kugirango arusheho kwegera abafana bayo baba mu bihugu by’Abarabu.
Uyu mwanzuro wo gutambutsa imikino yose ya Shampiyona ku rubuga rwa Facebook ujye nyuma y’icyemezo cyavuye mu biganiro byimbitse byahuje FERWAFA, Rwanda Premier League n’ubuyobozi bw’aya makipe.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y’ibyo biganiro, hagaragajwe ko kimwe mu byashingiweho ari uko mu bihugu byinshi by’Abarabu Facebook ari rwo rubuga rukunzwe kurusha izindi mbuga z’imbuga nkoranyambaga.
Abafana ba Al Hilal Omdurman na Al Merrikh SC babarizwa muri ibyo bihugu bakunze gutera inkunga aya makipe, kandi kenshi ugasanga batabona uburyo bwo gukurikira imikino yayo igihe iri kubera mu Rwanda.
Kwifashisha Facebook rero byagaragajwe nk’inzira yoroshye, ihendutse kandi igezweho yo kubegereza Shampiyona y’u Rwanda.Umukino wa mbere uzanyuzwa kuri Facebook uteganyijwe ku wa Kane taliki 11 Ukuboza 2025, aho Al Hilal Omdurman izaba yakiriye Bugesera FC.
Ni umukino utegerejwe n’abafana batari bake, by’umwihariko abashaka kureba uko Al Hilal ikomeje kwitwara nyuma y’imyitwarire myiza yatangiye igaragaza mu minsi ishize.
INDI NKURU WASOMA:OFFICIAL – ikipe yakinnyemo Nairo Quintana izagaragara muri Tour du Rwanda 2026
Nubwo iyi mikipe yo muri Sudani yakiranywe ubwuzu mu Rwanda, hari bimwe itazahabwa nk’uko byasobanuwe na Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA. Yavuze ko amafaranga agenerwa amakipe asanzwe akina Shampiyona y’u Rwanda yo atazajya ahabwa aya makipe y’abanyamahanga kuko muri gahunda zari zihari mbere, ibyo bigenerwa bitari byatekerejweho.
Nyamara ibi ntibyabujije iyo mikipe kwinjira mu irushanwa inyuze mu mucyo no mu bufatanye bw’impande zombi.Al Hilal Omdurman imaze gukina imikino ine, itsinda itatu inganya umwe, ihita igera ku manota 10 ari ihita ijya ku mwanya wa 14.
Ku ruhande rwa Al Merrikh SC, yo imaze gukina imikino itandatu, ifite amanota 12 ari nayo ayicaje ku mwanya wa 10.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm