Connect with us

Amakuru

OFFICIAL – ikipe yakinnyemo Nairo Quintana izagaragara muri Tour du Rwanda 2026

Ikipe ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku rwego rw’Isi, Movistar Team yo muri Espagne, yatangaje ko izitabira Tour du Rwanda 2026 ku nshuro ya mbere, nk’uko bitangazwa n’abategura iri siganwa.

Ku nshuro ya 18, Tour du Rwanda iteganijwe kuba kuva ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026, aho imihanda y’u Rwanda izakirana abakinnyi bakomeye baturutse impande zinyuranye z’Isi.

Kuri ubu, amakipe 18 yamaze kwemeza ko azaryitabira, harimo na Movistar Team ifatwa nk’imwe mu makipe akunzwe kandi afite amateka akomeye mu mukino w’amagare ku isi.

Hubert Nkurayija, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri siganwa, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kwiyongera kw’amazina akomeye ari ikimenyetso cy’iterambere Tour du Rwanda igezeho.

Yagize ati :“Tugiye kwakira amakipe akomeye, kandi twizeye ko iri siganwa rizaba rirushijeho kuba ryiza, riteye ishema kandi rishimisha abafana kurusha uko byabaye mu bihe byashize. Tour du Rwanda ikomeje gukura buri mwaka, kandi intego ni ukujya ku rundi rwego.”

INDI NKURU WASOMA:Camarade Banamwana yiteguye gutungura Al Hilal

Movistar Team yashinzwe mu 1980, ikaba izwi nk’iyamamaye cyane kandi imaze igihe kinini muri UCI World Tour.

Mu rugendo rwayo rw’imyaka irenga 40, yitiriwe amazina atandukanye arimo Reynolds na Banesto, mbere yo gufata izina rya Movistar ishyigikiwe na sosiyete ya Telefónica, umuterankunga uzageza nibura mu 2029.

Iyi kipe yakinwemo n’abasiganwa bakomeye ku Isi barimo Nairo Quintana, wegukanye Vuelta a España mu 2016 akinira Movistar; Enric Mas, umwe mu bakiri bato bamaze kubaka izina; ndetse na Fernando Gaviria.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru