Connect with us

Amakuru

UCL – Bayern Munich yateye ikirenge mu cya Arsenal

Ikipe ya Bayern München yongeye kwerekana ko ikomeye ku mugabane w’u Burayi nyuma yo kwikura imbere ya Sporting CP bayitsinze ibitego 3–1 ku mukino wa 6, bituma ihita ibona itike iyijyana mu cyiciro gikurikiraho muri UEFA Champions League 2025/26.

Uyu mukino wasojwe Lennart Karl yishimira igitego cy’ingenzi, cyafashije iyi kipe yo muri Bavaria kurinda umwanya wayo mu makipe ayoboye urutonde rw’agateganyo.

Bayern yabaye ikipe ya kabiri mu Burayi yizeye gukomeza mu kindi cyiciro, ikurikira Arsenal yo mu Bwongereza, ari na yo ya mbere yari yamaze kubona iyo tike mu minsi ishize.

Izi kipe zombi ubu ni zo zonyine zimaze kwemezwa ko zizakina cyangwa se icyiciro cya 1/16 cy’amakipe yabaye aya mbere (round of 16).

Nk’uko amabwiriza mashya ya Champions League abiteganya, amakipe umunani ya mbere ku rutonde rusange ni yo azahita ajya mu mikino ya 1/16.

Aya akurikiwe n’andi 16 azaba ari hagati ku myanya ya 9 kugeza kuri 24; yo azabanza gucakirana muri play-offs kugira ngo hamenyekane andi makipe azuzuza muri 1/16.

Iyi mikino ya play-offs iteganyijwe ku matariki ya 17/18 na 24/25 Gashyantare 2026. Abazayitsinda ni bo bazahura n’amakipe umunani ya mbere muri 1/16 izakinwa ku matariki ya 10/11 na 17/18 Werurwe 2026.

Nyuma y’iki cyiciro, amakipe azaba akomeje azahurira mu mikino ya 1/4 izakinwa ku matariki ya 7/8 no ku ya 14/15 Mata 2026. Hagakurikiraho 1/2 kizakinwa ku matariki ya 28/29 Mata no ku ya 5/6 Gicurasi 2026.

Umukino wa nyuma, ugomba kuba nko kurangiza uru rugendo rw’amakipe ahatana ku rwego rwo hejuru, uteganyijwe kuzabera i Budapest ku wa 30 Gicurasi 2026.

INDI NKURU WASOMA:Turikiya yafunze abarimo abakinnyi ba Galatasaray kubera ‘Betting’

Imikino yabaga ku mugoroba uko yagenze

  • Bayern München 3-1 Sporting CP
  • Barcelona 2-1 Frankfurt
  • Inter 0-1 Liverpool
  • Atalanta 2-1 Chelsea
  • PSV Eindhoven 2-3 Atlético de Madrid
  • Union Saint-Gilloise 2-3 Marseille
  • Tottenham 3-0 Slavia Praha
  • Monaco 1-0 Galatasaray
  • Kairat Almaty 0-1 Olympiacos

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru