Connect with us

Amakuru

U Rwanda ruzakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball

U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, izwi nka Africa Men’s Club Championship 2026.

Ni irushanwa ritegurwa buri mwaka n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), rikazaba ku nshuro ya 47 kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026 mu Mujyi wa Kigali.

Ni irushanwa rikomeye ku mukino wa Volleyball mu Rwanda, cyane cyane nyuma y’uko iyi shampiyona ikomeye iheruka kubera mu Mujyi wa Misurata muri Libya mu mwaka ushize.

Icyo gihe, igikombe cyatwawe na Swehly Sports Club yo muri Libya, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoreje ku mwanya wa kane, byashimangiraga ko amakipe nyarwanda atakiri kure y’urwego rwo guhatanira ibihembo bikuru.

Nk’uko amategeko ya CAVB abiteganya, igihugu cyakiriye irushanwa gihagararirwa n’amakipe ane, bitewe n’uko amakipe y’imbere mu gihugu yitwaye mu mwaka ushize w’imikino.

INDI NKURU WASOMA:INSIDER – Hamenyekanye uwasimbuye by’agateganyo Brig Gen Deo Rusanganwa ku buyobozi bwa APR FC

Ku ruhande rw’u Rwanda, amakipe azahagarira igihugu azaba agizwe na APR VC, Police VC, REG VC na Kepler VC ;ayo yose asanzwe ari mu makipe akomeye mu gihugu kandi afite ubunararibonye ku ruhando mpuzamahanga.

Abakurikiranira hafi umukino wa Volleyball mu Rwanda bavuga ko kwakira iri rushanwa ari amahirwe akomeye yo gutuma ibikorwa remezo bikoreshwa ku rwego rwisumbuye, bigaha n’amakipe y’imbere mu gihugu amahirwe yo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Byitezwe ko bizongera isura ya siporo nyarwanda ndetse bikazamura andi makipe akiri kugerageza kugera ku rwego rwo hejuru.

Iri rushanwa rinitezweho gukurura umubare munini w’abafana n’abaturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, bikazanira igihugu inyungu mu bukerarugendo no mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye bifitanye isano n’imikino.

Mu minsi iri imbere, hategerejwe ko CAVB n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) batangaza gahunda irambuye y’imyiteguro ndetse n’imiterere y’amarushanwa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru