Connect with us

Amakuru

Paul Pogba yashoye imari mu mukino wo gusiganwa ku ngamiya

Umukinnyi wo hagati wa AS Monaco ,Paul Pogba ubu yabaye umwe mu banyamigabane b’ikipe ya Al Haboob, ikipe ya mbere mu gusiganwa ku ngamiya yo muri Arabia Saudite, ariko ikarushanwa mu bihugu byinshi byo mu kigobe cyo hagati.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Pogba w’imyaka 32 yavuze ko atigeze yihutira gushoramo, ahubwo yabanje gukora ubushakashatsi kuri uyu mukino ubwo yari mu kiruhuko.

Ati : “Narebye amarushanwa menshi ku YouTube, niga n’imyitwarire n’ubuhanga bukenerwa. Icyantunguye ni ukureba ukwitanga n’imbaraga by’ababigiramo uruhare bose. Mu by’ukuri, siporo ni siporo; isaba umutima, ubushake n’ubufatanye.”

Gusiganwa ku na ni siporo gakondo ikundwa cyane mu bihugu by’Abarabu, kandi nk’uko Pogba abivuga, hari ihuriro rinini hagati yayo n’umupira w’amaguru .

Ati: “Abantu bashobora kutabibona, ariko siporo zose zirahuye. Uko byagenda kose, ugomba kwitanga, kwihangana no gukorera hamwe. Aho ni ho havuka intwari.”

Pogba, wigeze kuba umukinnyi uhenze kurusha abandi ku isi ubwo yagurwaga miliyoni 100 z’amayero na Manchester United avuye muri Juventus mu 2016, avuga ko afite intego nshya itandukanye ariko yuje umunezero.

“Kuba narigeze kuba umukinnyi uhenze cyane byampaye isomo ryo kwitanga no kwihanganira igitutu. Umunsi umwe kumenya ko mfite ingamiya ihendutse ku isi byaba ari urugendo rwuzuye ishimwe  ikintu kizina, gifite agaciro kandi gishimishije.”

Abashinze Al Haboob, barimo Omar Almaeena na Safwan Modir, bavuga ko kwinjira kwa Pogba bizamura urwego rw’iyi siporo mu buryo bukomeye.

“Kuba Paul atujyemo ni impinduka ikomeye,” Impano ye, ubuyobozi bwe n’uburyo akunda gusigasira umuco bihuye neza n’ibyo dushaka. Ubufatanye dufitanye na we si ugusiganwa gusa, ni ugusangiza isi umurage tugenderaho.”

INDI NKURU WASOMA:Niyibizi Ramadhan ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Pogba aheruka kugaruka mu kibuga ku wa 22 Ugushyingo, ubwo yasohokaga nk’umusimbura mu mukino Monaco yatsinzwemo na Rennes 4-1.

Ni ukugaruka kwe kwa mbere kuva mu 2023, nyuma yo guhanirwa  n’ibyaha byo gukoresha imiti yongera imbaraga  cyatumye ahagarikwa amezi 18 nyuma yo kugabanyirizwa ibihano n’Urukiko rwa Siporo (CAS).

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru