Connect with us

Amakuru

FIFA irashinjwa kwica nkana amategeko yayo

Itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, FairSquare, ryandikiye komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA risaba ko hakorwa iperereza kuri Perezida wayo Gianni Infantino, ryemeza ko yaba yararenze ku mabwiriza yo kutavanga politiki mu mikorere y’uyu muryango.

Ibi birashingirwa ku cyemezo cya Infantino cyo guha Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihembo cya mbere cyiswe ‘FIFA Peace Prize’ mu muhango wa tombola y’igikombe cy’isi cya 2026 wabereye i Washington DC mu cyumweru gishize.

Mu ibaruwa BBC Sport yashyize hanze , FairSquare ivuga ko Infantino yarenze ku mabwiriza ya FIFA inshuro enye mu buryo bugaragara, cyane cyane kubera guha Perezida uri ku butegetsi igihembo gifatwa nk’icyubakiye ku mwanya wa politiki.

Iyi baruwa igira iti : “Ubwoko bw’iki gihembo ku muyobozi uri ku butegetsi ni ukwica inshingano za FIFA zo kuguma mu mwanya wo kutabogama muri politiki.”

Byongeyeho kandi, FairSquare ivuga ko uburyo Infantino yakomeje gushyigikira Trump mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nabyo byongera ikibazo cy’uko yaba ashyira FIFA mu murongo wa politiki, utemewe n’amategeko yayo.

Muri uwo muhango wabereye ku nyubako ya Kennedy Center, Infantino na Trump bari bahagaze iruhande rumwe mu birori byasukuye amaso ya benshi.

Trump yahawe n’ishimwe n’icyemezo. Infantino yamushimagije mu magambo avuga ati: “Ibi ni byo twifuza ku muyobozi… ntuzigere ubura inkunga yanjye, Nyakubahwa Perezida.”

Si ubwa mbere Infantino agaragaje ubusabane na Trump. Mu Ukwakira, yanditse kuri Instagram ko Trump “akwiriye” igihembo cy’Amahoro cya Nobel.

INDI NKURU WASOMA:Paul Pogba yashoye imari mu mukino wo gusiganwa ku ngamiya

Mu nama yabereye i Miami mu Ugushyingo, yongeye amushimagiza ati: “Dukwiye gushyigikira ibyo ari gukora kuko bimeze neza.”

FairSquare ivuga ko ibi byose bigaragaza uburyo ubuyobozi bwa FIFA buteye inkeke, bwemerera Infantino gukora ibintu bibangamira inyungu z’umupira w’amaguru ku isi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru