Mu mpera z’icyumweru gishize, rutahizamu w’U Bwongereza Ivan Toney, wakiniye Brentford mbere yo kwerekeza muri Al-Ahli yo muri Arabia Saudite, yafunzwe na polisi ya Londres akurikiranyweho gukubita umugabo wari mu kabari ka 100 Wardour Street mu gace ka Soho.
Byabaye mu masaha akuze ya saa saba z’ijoro zo ku wa Gatandatu, ahari huzuye abantu bari mu birori.Amakuru yatanzwe n’abari bahari agaragaza ko ikibazo cyatangiye ubwo Toney, w’imyaka 29, yageraga ku meza y’abasore bari bari kunywa.
Umwe muri bo yamumenye agerageza kumufata ku ijosi ngo bafate “selfie”.
Uwari uraho yabwiye itangazamakuru ko Toney yahise amubwira ati: “Reka kumfata”, maze ngo akamukubita umutwe mu maso. Uwo musore byavugwaga ko yakomeretse, amaraso amutemba ku mazuru.
INDI NKURU WASOMA:Manzi Thierry na Bizimana Djihad bongeye gutwarana igikombe na Al Ahli Tripoli
Uwo mutangabuhamya yavuze ko Toney ashobora kuba yumvise amerewe nabi bitewe n’uko yari yambaye amasaro n’isaha ihenze, kandi akagira ubwoba bw’abamugana bashaka kwifata amafoto cyangwa gushaka ibindi.
Yagize ati: “Ni umunyabigwi, ahembwa menshi cyane muri Arabia. Ashobora kuba yumvise bamuhangaye.”


Polisi yahageze mu gihe kitageze ku minota 30, ihita imusohora mu kabari imufunze. Abatangabuhamya bavuga ko habonetse imodoka nyinshi za polisi ndetse n’abashinzwe umutekano bwite.
Umuvugizi wa polisi ya Londres yatangaje ko hafashwe umugabo w’imyaka 29 akekwaho ibyaha bibiri byo gukubita no guteza urugomo, nyuma akaza kurekurwa ku ngwate mu gihe iperereza rikomeje.
Toney yari ari mu Bwongereza mu minsi ishize, ndetse yari aherutse kugaragara ari kumwe na Declan Rice nyuma y’umukino wa Arsenal na Aston Villa.
Hari n’amakuru ko ashobora gusubira muri Premier League muri Mutarama, nubwo bivugwa ko ubwishyu yifuza bushobora kuba imbogamizi.
Kugeza ubu, abarimo abamwunganira mu mategeko ntacyo baratangaza ku byabaye, mu gihe iperereza rigikomeje.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c