Mu ijoro ryakeye Manchester United yongeye kwigaragaza itsinda Wolves ibitego 4-1 mu mukino waje nyuma y’igitutu gikomeye cy’abafana ba Wolves batinze kwinjira ku mpamvu yo kwigaragambya.
United yafunguye amazamu hakiri kare binyuze kuri Bruno Fernandes, ariko icyo cyizere cyaje guhungabanywa mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Jean-Ricner Bellegarde yatsindaga igitego cyo kunganya.
Byasaga n’aho United yongeye kugwa mu makosa bakoze ubwo yanganyaga na West Ham mu cyumweru gishize.
Nyamara mu gice cya kabiri ibintu byahinduye isura. Abakinnyi ba United bagarutse bafite umurava n’umuvuduko, Bryan Mbeumo atsinda igitego cya kabiri cyiza cyane, hanyuma Mason Mount na Bruno Fernandes bongera gutsinda, bihesha United amanota atatu y’ingirakamaro.
Nyuma y’umukino umutoza Ruben Amorim ntiyazuyaje gushyira imbaraga nyinshi mu gushima Mount, witwaye neza muri uyu mukino.
Amorim yagize ati :“Uyu ni umukinnyi ushoboye byinshi. Ashobora kurwana, gutegura umukino. Iyo afite umupira biratangaje.”
INDI NKURU WASOMA:Amatariki ya Ferwafa Super Cup yamenyekanye
Yakomeje avuga ko Mount ari umuyobozi udakunze kuvuga cyane, ariko ugaragaza ubuyobozi biciye mu bikorwa:
“Ni umuntu uhora ku rwego rumwe, haba mu myitozo cyangwa mu mibanire n’abandi. Nta mpinduka, nta gucika intege. Ni umukinnyi ukomeye cyane.”

Ku rundi ruhande, byari umunsi mubi ku ruhande rwa Wolves, itaratsinda umukino n’umwe mu mikino 15 ya Premier League. Abafana benshi binjiye nyuma y’iminota 15 batangiye kwereka ubuyobozi ko batishimye, barimo Fosun na Jeff Shi basabwe kwegura mu ndirimbo ziri mu majwi menshi.
Umutoza Rob Edwards yagize ati:“Byari ijoro ribabaje. Ndumva uburakari bw’abafana, twamaze amezi atandatu tutabona intsinzi. Birumvikana ko batishimye.”
United yahise izamuka ku mwanya wa gatandatu, mu gihe Wolves ikomeje kuguma manota abiri gusa mu mikino yose.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c