Connect with us

Amakuru

Igitutu ni cyose kuri Canisius wa Mukura VS watsinzwe na Al Hilal SC y’abakinnyi 10

Al Hilal SC yo muri Sudani yongeye kwerekana ko iri mu makipe azatanga akazi gakomeye muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa mbere.

Nubwo Al Hilal yakinnye iminota myinshi iri abakinnyi 10 gusa nyuma y’uko myugariro Petros Aprocius yahawe ikarita itukura ku munota wa 15 akoreye ikosa rutahizamu Boateng Mensah ntibyabujije iyi kipe gukomeza kugaragaza umuvuduko wari wananiranye kuri Mukura.

Ikipe ya Al Hilal yakomeje gukina ituje, yiyubaka neza hagati mu kibuga, ndetse igasatira kenshi ku buryo Mukura yakomeje guterwa igitutu.

Umusifuzi atarasoza igice cya mbere, ku munota wa 44, Adama Coulibali yatsinze igitego cyavuye ku guhanahana neza mu kibuga.

Mu gice cya kabiri, n’ubwo Mukura yagerageje gushaka uko yishyura, Abanya-Sudani bakomeje kubarusha uburyo ndetse banagumana icyizere cyinshi mu kibuga.

INDI NKURU WASOMA:Ruben Amorim yashimye Maason Mount nyuma y’itsinzi ya Wolves

Emmanuel Flomo, wagiye agaragara nk’umukinnyi uri mu bihe byiza muri iyi shampiyona, ni we washyizemo ikindi gitego ku munota wa 75, aba atsindiye Al Hilal igitego cya gatatu mu mikino ya shampiyona amaze gukina.

Iyi ntsinzi yahise izamura Al Hilal ku mwanya wa 16 n’amanota 7 mu mikino ine, mu gihe Mukura Victory Sports yasigaye ku mwanya wa 11 n’amanota 13 ibi bishyira umutoza Nshimiyimana Canisius ku ntebe ishyushye .

Gusa amakuru twamenye nuko nubwo ikipe ya Mukura VS itarimo iritwara neza ;ubuyobozi bwayo buracyafitiye icyizere uyu mutoza wayo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru