Connect with us

Amakuru

Arne Slot yasize Mohamed Salah mu bakinnyi yajyanye mu Butaliyani

Liverpool yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y’uko rutahizamu wayo Mohamed Salah avuzweho kuvuga amagambo akakaye nyuma y’umukino banganyijemo na Leeds United kuwa Gatandatu.

Uyu mukino warangiye ari 3-3, ukomeza gushyira Liverpool ku mwanya wa cyenda muri Premier League, umwanya utari kwishimirwa n’abakunzi bayo.

Salah yongeye kwicazwa ku ntebe y’abasimbura ku mukino wa gatatu wikurikiranya, ibintu bitamushimishije na gato, maze ubwo umukino warangiraga atangaza ko yumva yagizwe intama y’ubugome.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yavuze ko umubano we n’umutoza Arne Slot warangiye burundu, n’ubwo ngo mbere bari bameranye neza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Salah yagize ati: “Biragaragara ko hari ushaka ko ari njyewe ubazwa byose. Numvaga mfite umubano mwiza n’umutoza, none ntawuhari. Nta mpamvu nzi, ariko ndabona hari umuntu udashaka ko ntaguma muri iyi kipe

Nubwo yemeje ko azahora akunda Liverpool kandi ko n’abana be bazayishyigikira, yavuze ko ibintu biri kumukorerwa bidashobora kwihanganirwa, agasaba ko ibikorwa bye by’igihe kirekire byakwitabwaho aho kumugira ikibazo cya buri munsi.

Ibyatangajwe na Salah byahise bikurikirwa n’inkuru ziturutse mu binyamakuru byo mu Bufaransa n’u Bwongereza zivuga ko uyu rutahizamu atari mu rutonde rwa Liverpool rugomba kwerekeza i Milan mu mukino wa UEFA Champions League babahuriyemo na Inter Milan.

INDI NKURU WASOMA :INSIDER -APR FC iritegura gusesa amasezerano y’intwaro zayo ebyiri

Fabrice Hawkins yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye bwa Arne Slot n’ubuyobozi bwa Liverpool.

Ku rundi ruhande, uwahoze akinira Liverpool, Danny Murphy, yanenze Salah avuga ko amagambo yatangaje “yashyize ikipe mu bibazo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_so

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru