Tom Hicks, wahoze ari umwe mu banyamigabane bakuru ba Liverpool FC, yitabye Imana afite imyaka 79, nk’uko byatangajwe n’umuryango we.
Hicks yapfiriye mu rugo rwe i Dallas muri Texas, aho yari ari kumwe n’abo mu muryango we mu minota ya nyuma y’ubuzima bwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abana be batandatu, bavuze ko nubwo se yari yarageze kuri byinshi mu buzima bwe bw’akazi n’ubucuruzi, ko icyo yakundaga kurusha ibindi byose cyari kuba umubyeyi.
Bakomeje bavuga ko urukundo n’ubugwaneza bwe byabaye inkomoko y’imbaraga z’umuryango, kandi ko bazakomeza gukomereza ku murage we nubwo bababajwe cyane n’urupfu rwe.
Tom Hicks yabaye umufatanyabikorwa wa Liverpool hagati ya 2007 na 2010, ayobora ikipe hamwe na George Gillett.
Ni igihe cyaranzwe n’amakimbirane ndetse n’intonganya zikomeye hagati yabo n’abakunzi b’iyi kipe, bitewe n’amadeni menshi yagejeje ku mafaranga abarirwa muri miliyoni £237 no kubura ku masezerano bari baratanze yo kuvugurura Anfield cyangwa kubaka sitade nshya.
Mu 2010, Hicks na Gillett baje kugurisha Liverpool ku itsinda rya Fenway Sports Group nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye by’imari.
INDI NKURU WASOMA:Inteko rusange yashimangiye ubunyamuryango bwa AZOMCO muri FERWABA
Uretse Liverpool, Hicks yari azwi mu ishoramari ry’imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yigeze gutunga ikipe ya Dallas Stars mu mukino wa ice hockey kuva mu 1995 kugeza mu 2011, aho iki ikipe yegukanye ibikombe bitatu bya Central Division hagati ya 1996 na 1998 ndetse ikanatsinda Stanley Cup mu 1999.
Yanayoboye ikipe ya baseball ya Texas Rangers hagati ya 1998 na 2010, aho yegukanye inshuro eshatu igikombe cya American League West ndetse ikaba yarabaye iya kabiri muri World Series yo mu 2010.
Hicks asize umugore we babanye imyaka 35, Cinda, n’abana batandatu .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c