Al Merrikh SC yo muri Sudani yigaranzuye AS Kigali iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.
Ni umukino wari utegerejwe cyane, by’umwihariko ku ruhande rw’ikipe y’Umutoza Darco Novic, yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kwiyubakiraho icyizere imaze kugaragaza mu mikino iheruka.
Mu minota ya mbere y’umukino, Al Merrikh yahise igaragaza intego yaje ifite. Ku munota wa 27, Umunya-Guinée Moussa Moise Camara yafunguye amazamu ku mupira yatsindishije umutwe, nyuma yo gusumba abakinnyi babiri ba AS Kigali mu kirere.
Iminota mike nyuma y’icyo gitego, ibintu byarushijeho kuba bibi kuri AS Kigali ubwo Umunya-Madagascar Fenohasina Gilles Razafimaro yatsindaga coup-franc yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Niyonkuru Pascal ntiyabasha kuyikuramo.
INDI NKURU WASOMA:Uwabayeho umunyamigabane muri Liverpool yitabye Imana
Umupira winjiye mu nshundura mu buryo butunguranye, usiga abakinnyi ba AS Kigali batangiye kwiheba.
Mu gihe byasaga nk’ibyamaze kurangira,ubwo haburaga umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, myugariro w’Umunya-Nigeria Isaac Ezeh yatsindiye AS Kigali igitego cyayihumutsemo, gituma bajya kuruhuka bafite icyizere ko mu gice cya kabiri bashobora kugaruka mu mukino.
Gusa nubwo abasore ba Mbarushimana Shabani batangiye igice cya kabiri bashaka igitego cyo kunganya, uburyo babonye ntibwabavuyemo umusaruro.
Al Merrikh yakomeje gukina yitonze, ireba uburyo bwo kuba yatsinda igitego, ariko na AS Kigali irinda ko ibintu birushaho kuba bibi. Umukino urangira ari 2-1, ntayindi mpinduka yamenyekanye.
Iyi ntsinzi yatumye Al Merrikh igira amanota icyenda mu mikino itanu imaze gukina, bityo ihita ica kuri AS Kigali ku rutonde rwa Shampiyona nubwo zanganya amanota.
Al Merrikh izasubira mu kibuga tariki ya 10 Ukuboza yakira Marine FC, mu gihe AS Kigali izakomeza urugendo rwo gushaka amanota isura AS Muhanga tariki ya 13 Ukuboza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c