Connect with us

Amakuru

Lionel Messi yongeye kwandika  amateka adasanzwe

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse n’uw’ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi, yongeye kwandika izindi paji z’amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo kwegukana igikombe cya 48 mu rugendo rwe nk’umukinnyi w’ibihe byose wegukanye ibikombe byinshi.

Byari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo Inter Miami yatsindaga Vancouver Whitecaps FC ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma wa kamarampaka ya Major League Soccer ya 2025.

Uyu mukino wasize abakinnyi Edier Ocampo, Rodrigo de Paul na Tadeo Allende batsinze ibitego bitatu byafashije Inter Miami gushyira ikindi gikombe mu kabati.

Nubwo Messi ubwe atatsinze, yagaragaje ubuhanga bwe busanzwe atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, ibintu byatanze umusanzu ukomeye mu gutsinda uyu mukino w’ingenzi.

INDI NKURU WASOMA:RPL:Dore icyatumye igitego cya Police cyiburizwamo ku mukino na APR FC

Uyu  rutahizamu wa Argentine ni we wahise atangazwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya MLS, ahanini kubera umusaruro udasanzwe yatanze muri uyu mwaka: ibitego 43 n’imipira 26 yabyaye ibitego.

Iki gikombe cya Major League Soccer ni cyo cya 48 Messi yegukanye mu buzima bwe bw’umupira, kikaba gikomeza kumushimangira ku isonga ry’abakinnyi begukanye ibikombe byinshi mu mateka.

Mu bikombe birenga icumi amaze kwegukana mu ruhando rw’umupira, hari harimo 10 bya shampiyona ya Espagne, 8 bya Super Cup ya Espagne, 7 bya Copa del Rey, 4 bya UEFA Champions League, 2 bya shampiyona y’u Bufaransa, 2 bya Copa America ndetse n’igikombe cy’Isi yatwaye mu 2022.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru