Connect with us

Amakuru

Basketball: Inteko rusange yashimangiye ubunyamuryango bwa AZOMCO muri FERWABA

Mu nama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA] yabereye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2026, abayobozi b’iri shyirahamwe bemeranyije ku ngingo nyinshi zigamije kunoza imitegurire ya shampiyona no guteza imbere uyu mukino.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye amakipe, abatoza ndetse n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’uyu mukino, yagaragaje isura nshya shampiyona izatangiriraho umwaka utaha.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, hemejwe ko shampiyona y’igihugu izatangira ku wa 24 Mutarama 2026, mu gihe igikombe cya Super Cup kizakinwa ku wa 23 Mutarama 2026, nk’uko bisanzwe.

Indi mpinduka ikomeye yerekeye Rwanda Cup, byemejwe ko izajya ikinwa nyuma y’imikino yo kwishyura ya shampiyona, mbere y’uko hatangira imikino ya Playoffs. Ibi bigamije guha agaciro iki gikombe, kikakinwa amakipe amaramaje kandi atarajya mu buryo bwa Playoffs.

Ku birebana n’amakipe azitabira shampiyona y’umwaka utaha, FERWABA yatangaje ko ORION BBC yakuwe mu makipe yari ateganyijwe gukina bitewe n’ibibazo byo kutishyura abakozi no kutuzuza ibisabwa n’amategeko ya FERWABA. Byongeye, iyi kipe isanzwe itari umunyamuryango w’ishyirahamwe.

Ku rundi ruhande, AZOMCO yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa FERWABA, bityo igahita inemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ku bijyanye n’abanyamahanga, hemejwe ko ikipe yemerewe kugira abanyamahanga 6 mu bakinnyi  20 itanga, ariko abemerewe kwandikwa kuri feuille de match ni 3, aho umwe muri bo agomba kuba akomoka muri Afurika kugira ngo asimbure wa munyamahanga wari umaze imyaka itatu mu Rwanda.

INDI NKURU WASOMA:Lionel Messi yongeye kwandika  amateka adasanzwe

Shampiyona kandi izitabirwa n’amakipe mashya Inspired Generation na EAUR, mu gihe Espoir BBC, yabaye iya cyenda umwaka ushize, yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ibi bivuze ko shampiyona ya 2026 ishobora gukinwa n’amakipe icyenda gusa, keretse niba hari icyemezo cyihariye Inteko Rusange yashyiraho cyo kugarura Espoir kugira ngo umubare wongere ube icumi.

Amakipe azakina ni: APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Tigers BBC, UGB, Kepler, AZOMCO, EAUR na Inspired Generation.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week49#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru