Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila, ukomoka muri Congo Brazzaville, yongeye kuzamura impaka nyuma yo kunenga bikomeye zimwe mu mvugo z’abanyamakuru avuga ko bubakira ku bihuha no gutukisha abakinnyi kugira ngo bakurure ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ubutumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije urugero rw’imitekerereze y’abanyamakuru ku makosa y’abanyezamu.
Yavuze ko mu gihe i Burayi umukinnyi yakora ikosa rikavugwaho mu buryo bw’ubunyamwuga, mu Rwanda ho habaho kwihutira kuvuga ko umukinnyi yiriye ruswa nta bimenyetso bifatika bibihamya.
Yagize ati:“Mu Rwanda ni ho honyine umunyamakuru avuga ngo ‘Neuer yakoze ikosa ryatumye Bayern itsindwa’, ariko hano iwacu ngo ‘oya, yariye amafaranga kugira ngo yitsindishe’. Ibyo ni ibintu bikwiye guhagarara.”
Ndzila yakomeje agaragaza ko kumenyekanisha amakuru atari ukugaragaza uburangare mu mwuga, ati:“Ntekereza ko umunyamakuru w’umwuga yakabaye yarize, akanubahiriza amahame y’umwuga, aho gutangaza ibihuha ngo yongere umubare w’abamukurikira.”
Ibi Ndzila abivuze mu gihe ubwe atorohewe n’ibihe mu ikipe ya Rayon Sports, aho aherutse gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga nyuma y’imikino imwe n’imwe yashinjwagamo kutitwara neza.
Bamwe mu bafana ndetse n’abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda na bo bamushinje ko hari aho yasaga n’utsindisha, ibintu we yavuze ko bishingiye ku nyito z’abanyamakuru n’abafana batita ku kuri kw’imikinire.
INDI NKURU WASOMA:Ruben Amorim yashinze agati ku cyemezo cyo kudakoresha Kobbie Mainoo
Uyu munyezamu yinjiye muri Rayon Sports muri Kanama 2025, avuye muri APR FC aho yari amaze imyaka ibiri.
Muri iyi kipe y’Ingabo, Ndzila yasize ayihesheje ibikombe bibiri bya shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, bituma abafana ba Rayon Sports bamwitezeho byinshi ubwo yageraga ku Gikundiro.
Mu butumwa bwe, Ndzila yasabye ko habaho kwigira ku buryo ubutangazamakuru bw’umupira bukorwa ahandi ku isi, aho amakosa y’umukinnyi ahanurwa mu buryo bw’umwuga, atari mu gucira urubanza abakinnyi no kubashyiraho ibirego bidafite ishingiro.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c