Connect with us

Amakuru

Ruben Amorim yashinze agati ku cyemezo cyo kudakoresha Kobbie Mainoo

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yihagazeho ku cyemezo cyo kudakoresha Kobbie Mainoo, nyuma y’uko uyu mukinnyi wo hagati yongeye kurangiza umukino ari ku ntebe y’abasimbura ubwo United yanganyaga na West Ham kuri Old Trafford.

Muri uwo mukino warangiye ari igitego 1-1, United yabonye igitego cya mbere binyuze kuri Diogo Dalot ariko birangira itabashije kugumana amanota atatu.

Amorim yakoze impinduka eshanu zose yari yemerewe: Leny Yoro asimbura Ayden Heaven mu gice cya kabiri, Dalot ahabwa umwanya na Patrick Dorgu, hanyuma Manuel Ugarte na Mason Mount basimbura Matheus Cunha na Joshua Zirkzee. Mu minota y’inyongera, Luke Shaw yasimbuwe na Lisandro Martínez. N’ubwo ibyo byose byakozwe, Mainoo ntiyigeze ahabwa umwanya.

Mainoo aheruka kubanza mu kibuga muri Kanama, ubwo United yasezererwaga na Grimsby Town muri Carabao Cup.

Ku wa Gatandatu, yari ku ntebe ku nshuro ya kane muri Premier League adakandagiye mu kibuga, bikomeza kongera impaka ku hazaza he.

Abajijwe niba yakisubiraho ku mpinduka ze , Amorim yasubije ati: “Oya. Twari turi gutsindwa imipira ya kabiri. Kongera abakinnyi b’imbere si byo byadufashaga kuri ibyo bibazo.”

INDI NKURU WASOMA:Byose ukeneye kumenya kuri AFCON 2025

Abanyamakuru bamwibukije ko yashoboraga guhitamo Mainoo, maze araseka ati: “Yego, ariko nari mpangayikishijwe no gutsindwa n’imipira ya kabiri. Mount yakinaga mu mwanya we, Bruno ajya mu rubuga neza, naho Mbeumo yari adushyizeho igitutu. Ni yo mpamvu nabigenje kuriya.”

Mu gihe bivugwa ko Napoli ishobora kumutwara muri Mutarama, umutoza yavuze ko adashaka kureba Mainoo nk’umukinnyi ku giti cye, ati: “Muravuga cyane kuri Kobbie, ariko mfite n’abandi benshi bashaka World Cup. Ndamukoresha igihe mbona ari byo bituma ikipe itsinda.”

Nubwo igitutu cy’abafana gikomeje kwiyongera, Amorim ashimangira ko ibyemezo bye byose bishingiye ku nyungu z’ikipe yose, atari umuntu umuntu ku giti cye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru