Amakuru
Byose ukeneye kumenya kuri AFCON 2025
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Impera z’uyu mwaka zizaba zidasanzwe ku bakunda ruhago muri Afurika, kuko kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 18 Mutarama 2026, Maroc izakira irushanwa rya AFCON 2025, ku nshuro ya mbere kuva mu 1988 .
Iki gikombe cyari cyarateganyijwe kuba muri Kamena na Nyakanga 2025, ariko kiza kwimurwa kubera FIFA Club World Cup yagombaga kuzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri icyo gihe.
Ni ubwa mbere mu mateka AFCON izakinwa mu minsi ya Noheli n’Ubunani, ibintu byitezweho guha irushanwa imbaraga zidasanzwe .
Uko irushanwa rikomeza gutera imbere kuva mu 1957, ryakunze kurangwa n’inkuru n’ibihe bikomeye byanditswe n’ibihangange nka Egypt, imaze kwegukana ibikombe birindwi, Cameroon ifite bitanu, Nigeria na Ghana bafite bine, mu gihe Côte d’Ivoire ifite bitatu.
INDI NKURU WASOMA:Rayon Sports yatangaje umuvugizi mushya n’ibintu 6 bagiye kwitaho
Hari imikino abakunzi ba ruhago bategereje cyane:
- Cameroon vs Côte d’Ivoire, ubwitabire bukomeye bw’amateka.
- Egypt vs South Africa, guhura kw’amakipe y’udushya dutandukanye.
- Nigeria vs Tunisia, ubuhanga n’imikinire yo hejuru .
- Senegal vs RDC, umukino wo gupima igikundiro cy’abanyabigwi n’abo mu nzira yo kubaka izina.
- Gabon vs Cameroon, Derby ihora ishyushye muri Afurika yo hagati.
Amakipe 24 azagabanywa mu matsinda atandatu, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane. Ababiri ba mbere muri buri tsinda bazahita berekeza muri 1/16 cy’irangiza, bagakurikiranwa n’amakipe ane ya mbere yatsinzwe ariko yitwaye neza mu matsinda. Muri rusange, hazakinwa imikino 52.
Itsinda A: Maroc, Mali, Zambia, Comoros
Itsinda B: Egypt, Afurika y’Epfo, Angola, Zimbabwe
Itsinda C: Nigeria, Tunisia, Uganda, Tanzania
Itsinda D: Senegal, RDC, Benin, Botswana
Itsinda E: Algeria, Burkina Faso, Guinea Equatoriale, Sudan
Itsinda F: Côte d’Ivoire, Cameroon, Gabon, Mozambique
Maroc yakoze ishoramari rikomeye mu kibuga no mu mijyi izakira irushanwa: Rabat, Casablanca, Tanger, Agadir, Marrakech na Fès. Umukino ufungura uzahuza Maroc na Comoros kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c