Connect with us

Amakuru

Basketball: APR na REG zamenye abo bazacakirana mu mikino nyafurika

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda n’Akarere ka Gatanu mu mikino ya Women Basketball League Africa 2025 (WBLA 2025), ari yo REG WBBC na APR WBBC, yamaze kumenya amatsinda azakiniramo mu irushanwa rizabera i Cairo mu Misiri guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2025.

Uyu mwaka, aya makipe yombi yitezweho gushyira imbaraga mu kugera kure kurusha uko byagenze ubushize, cyane cyane ko yerekeje mu Misiri afite ubunararibonye bw’amarushanwa akomeye yo ku rwego rwa Afurika.

REG WBBC yashyizwe mu Itsinda A, rimwe na Al Ahly yo mu Misiri, Sporting Club yo muri Angola ndetse na Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire.

Ni itsinda ririmo amakipe afite amateka n’ubunararibonye mu mikino ya Afurika, bityo REG WBBC ikaba isabwa kwitwara neza mu mikino ya mbere kugira ngo yubake icyizere mu rugendo rwayo.

Ku rundi ruhande, APR WBBC yo yisanze mu Itsinda C irimo C.N.S.S yo muri Congo Brazzaville, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal ndetse na Brave Hearts Basketball.

INDI NKURU WASOMA:INSIDER- Haruna Ferouz na APR FC mu bituma Fall Ngagne adakina

APR WBBC, yabaye iya gatatu mu irushanwa riheruka, ndetse kuri ubu  irakataje mu myiteguro kuko ifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma, cyane ko ubwo yitwaraga neza mu 2024, yagaragaje ko ishobora guhangana n’amakipe akomeye yo ku mugabane.

Itsinda B ryo rigizwe na Ferroviario Maputo yo muri Mozambique, FAP yo muri Cameroun, KPA yo muri Kenya na First Bank yo muri Nigeria. Nubwo nta kipe Nyarwanda irimo, iri tsinda naryo rizaba ryitezweho guhatana cyane, kuko rihuriyemo amakipe akomeye mu mikino y’abagore.

Amakipe y’u Rwanda azatangira urugendo rwayo ku wa Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2025. APR WBBC izabanza gukina na ASC Ville de Dakar, REG WBBC yo izahura na Sporting Club.Mu irushanwa riheruka, APR WBBC yari yegukanye umwanya wa gatatu, naho REG WBBC igasezererwa muri ¼ cy’irangiza.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru