Connect with us

Amakuru

Umutoza wa Tottenham Hotspur yifatiye ku gahanga VAR

Umutoza wa Tottenham Hotspur, Thomas Frank, yatangaje ko habaye ikosa rikomeye ryatewe na VAR yafashije umusifuzi gutanga penaliti yateje impaka ikomeye mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Newcastle ku bitego 2-2 kuri Stade ya St James’ Park ku mugoroba wo ku munsi wejo.

Tottenham yari imaze kunganya 1-1 ubwo ku munota wa 86 ,VAR yabonaga ko Rodrigo Bentancur afashe myugariro wa Newcastle, Dan Burn, mu gihe bari barimo bitegura gutera koruneri.

Nubwo byari bisa n’ugushyamirana gusanzwe kw’abakinnyi babiri bari bahanganye bakagwira hasi icyarimwe, umusifuzi Thomas Bramall ntiyabibonaga nka penaliti ku ikubitiro.

Nyuma yo kwerekeza kuri ekara ikoreshwa n’abashinzwe VAR bari hejuru muri sitade , yanzuye ko Bentancur yakoze ikosa, atanga penaliti yababaje bamwe mu bafana n’abasesenguzi bari bakurikiye uyu mukino.

Anthony Gordon yahise atsinda iyo penaliti, yongerera Newcastle amahirwe yo kwegukana amanota atatu. Ariko umunyezamu wayo ntiyatinze kugarurira icyizere Tottenham, kuko mu minota y’inyongera myugariro Cristian Romero yinjiye mu rubuga rw’amahina atsindira Spurs igitego cyo kunganya ku mutwe .

Nyuma y’umukino, ubuyobozi bwa Premier League bwatangaje ku rubuga rwa X ko penaliti yatanzwe kuko Bentancur atigeze areba icyerekezo cy’umupira na rimwe mu gihe yakoraga ikosa ryo gufata umukinnyi.

Ariko abatoza n’abasesenguzi batandukanye babonaga ko ibyo bikorwa bisanzwe bibera mu rubuga rw’amahina ahanini mu gihe cya koruneri, bityo ko ibyo byagombaga kwihanganirizwa kurusha gutanga penaliti.

INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yatumye menya ukuri kwa ruhago y’u Rwanda – Twagirayezu Thaddée

Thomas Frank: Newcastle penalty 'absolute VAR mistake', says Spurs boss -  BBC Sport

Thomas Frank ntiyazuyaje kugaragaza ko atishimiye ingaruka zatewe na VAR ;ati :“Ni ikosa rikomeye rwose ,umusifuzi yari yafashe umwanzuro mwiza ariko kubera VAR turi kuvuga ibindi ; Kuri jye, ntabwo ari penaliti na gato. N’abo tuvuganye bo muri Newcastle hari abemeza ko batabibonaga nka penaliti. Dukeneye imigendekere imwe iboneye. VAR yakagombye gukoreshwa gusa mu gihe ikosa riba ryeruye kandi ridashidikanywaho.”

Ku rundi ruhande, umutoza wa Newcastle Eddie Howe, yemeye ko byo yabyibonye nyuma y’umukino ariko yongeraho ati:“Ikinini kirimo ni uko myugariro atarebaga amerekezo y’umupira, areba Dan Burn gusa. Kubwanjye, birashoboka ko umusifuzi yafashe umwanzuro ukwiye.”

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru