Mu muhango wabereye ku biro bya Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, hakozwe ihererekanya bubasha hagati ya Komite Nyobozi ya Twagirayezu Thaddée n’Inama y’Ubutegetsi ya Paul Muvunyi zombi zasheshejwe na RGB, na Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah igiye kuyobora iyi kipe mu gihe cy’amezi atatu.
Ni umuhango waje mu gihe Gikundiro yari imaze igihe mu bibazo by’imiyoborere n’ukutumvikana kw’inzego.Twagirayezu Thaddée, wari umaze umwaka ayobora Rayon Sports, yavuze ko uyu mwanya yawuvuyemo afite isomo rizamufasha mu buzima bwe bwose.
Yagize ati:“Ni umwanya mwiza kuri njye. Ubunararibonye nakuye muri Rayon Sports, mu byo nakoze no mu byo nabonye, byampaye isomo rizamfasha no mu buzima busanzwe. Byanyigishije ubwihangane no kuzuza inshingano.”
Yongeyeho ko nubwo yari asanzwe ataramenyera neza imitegekere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, igihe yamaze muri Gikundiro cyamufashije gusobanukirwa byinshi yajyaga yibeshyaho, bityo agasohotsemo afite ubumenyi bwimbitse ku mikorere y’amarushanwa n’inzego ziyobora.
Ku ruhande rw’Inama y’Ubutegetsi yaherukaga kuyobora iyi kipe, Dr Emile Rwagacondo wari uhagarariye Perezida wayo, Paul Muvunyi, yasobanuye ko Muvunyi atitabiriye umuhango kubera uburwayi bwa Malaria.
Yavuze ko igihe bamaze ku buyobozi cyaranzwe n’ibibazo bidakwiye guhishwa, ariko kikaba cyabasigiye isomo rikomeye.
“Ibi bibazo twaciyemo bikwiye kutwubaka. Nibyo bitwereka ko tugomba kurwanira umuryango wacu, tukawushyira imbere.”
INDI NKURU WASOMA : Erling Haaland yageze ku gahigo ka Alan Shearer
Gusa kutagaragara kwa Muvunyi mu bikorwa bikomeye bya Rayon Sports birakomeje gutera ibibazo ku bafana ndetse n’abakurikiranira hafi ikipe.
Uretse umuhango wo gutangiza umushinga w’akanyenyeri muri Kanama 2025, nta kindi gikorwa gikomeye yitabiriye kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza RGB iseseye inzego zose. Yabuze muri “Rayon Day”, ntiyitabira n’Inama y’Inteko Rusange idasanzwe yo muri Nzeri 2025, ibintu byakomeje gufatwa n’abakunzi b’ikipe nko kwitarura inshingano.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c