Connect with us

Amakuru

Perezida Trump yangiye abayobozi ba Iran kwitabira tombola y’igikombe cy’Isi

Mu gihe habura iminsi mike ngo tombola y’igikombe cy’isi cya 2026 ibere i Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa ikibazo gikomeye cyatunguye benshi mu rwego rwa siporo mpuzamahanga:bijyanye nuko bamwe mu bayobozi bakuru b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran batemerewe kwinjira muri Amerika, nyuma yo kwimwa visa n’iki gihugu.

Iran, imwe mu makipe amaze kwemezwa ko azakina igikombe cy’isi, yamenyeshejwe ko mu abantu icyenda yari yohereje kuzahagararira igihugu cyabo, Amerika yemeye gusa bane.

Abandi batandatu barimo na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, Mehdi Taj, bahakaniwe burundu. Ibi byakuruye umwuka mubi, bituma Iran itangaza ko ishobora kuburizamo urugendo rwose rwo kwitabira icyo gikorwa gikomeye.

Iki kibazo gishingiye ku mabwiriza mashya ya Perezida Donald Trump, aho Iran iri ku rutonde rw’Ibihugu bifite ikizwi nka “total travel ban”, bivuze ko abaturage bayo batemererwa kwinjira muri Amerika mu buryo ubwo ari bwo bwose, keretse mu byiciro biremewe nk’abakinnyi n’abatoza.

Nubwo abakinnyi n’umutoza mukuru batabuzwa kwinjira, abayobozi b’ishyirahamwe n’abandi bayobozi batandukanye ntibemererwa kwitabira tombola izabera muri Kennedy Center ku wa 5 Ukuboza.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Iran ryari ryohereje urutonde rw’abantu icyenda barimo Mehdi Taj, Mehdi Mohammadnabi, Hedayat Mombini, Amir Ghalenoei, Saeed Elhovie, Siamak Ghlichkhani, Mehdi Kharati, Omid Jamali na Amir Mehdi Alavi.Trump: World Cup draw to be held at Kennedy Center on Dec. 5 | AP News

INDI NKURU WASOMA :Premier League : Erling Haaland yageze ku gahigo ka Alan Shearer

Ariko raporo ziturutse muri Tehran zemeza ko Amerika yemeye gusa bane: umutoza mukuru Amir Ghalenoei, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya tekiniki Mehdi Kharati, Omid Jamali ushinzwe umubano w’amahanga, ndetse n’umuvugizi wayo ,Amir Mehdi Alavi.

Iran ivuga ko yifuzaga ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo, ariko kugeza ubu nta cyizere gihari ko hazaboneka impinduka.

Tombola y’igikombe cy’isi iteganyijwe kuzakurikirwa na Perezida Trump ubwe na Infantino, mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 izitabirwa n’amakipe 48, agabanywa mu matsinda 12. Gahunda y’imikino yose n’aho izabera bizatangazwa nyuma gato y’iyo tombola.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru