Connect with us

Amakuru

Amagare : Abanyarwanda batangiye neza muri Rwanda Epic

Umwuka w’ibirori n’amarushanwa wari wose kuri Mont-Kigali ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo hatangiraga ku nshuro ya gatanu isiganwa ry’amagare yo mu misozi ya ‘Rwanda Epic’.

Abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16, barimo Abanyarwanda 18, ni bo bahagurukiye muri Fazenda Sengha banyura mu nzira y’ibilometero 8,8 mu isiganwa ryo gusiganwa n’igihe.

Mu cyiciro cy’amakipe y’abagabo, Twin Lakes yari igizwe na Banzi Buhari na Louis Van Zeeland ni yo yigaragaje ikoresha iminota 26 n’amasegonda 26.

Bakurikiwe n’ikipe ya Daniel Gathof wo mu Budage ukinana n’Umuholandi Bart Classens, bakoresheje iminota 28. Abakinnyi b’imena barimo Lukas Baum watwaye Cape Epic 2022, hamwe n’Umunya-Kenya Dan Kiptala, bo bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 48, bibaha umwanya wa gatatu.

Mu bagore, Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha n’Umuholandikazi Elodie Kuijper ni bo bakomeje kwerekana ko u Rwanda rutangiye kugira ijambo muri uyu mukino. Bombi batsinze Agace ka Mbere nyuma yo kurangiza isiganwa mu minota 36 n’amasegonda 3, ibintu byakiriwe n’akanyamuneza n’abari baje gushyigikira abakinnyi b’abanyarwandakazi.

INDI NKURU WASOMA:Rutsiro FC yahagaritse umutoza wayo

Mu cyiciro cy’amakipe abifatanya umugabo n’umugore, Abanya-Afurika y’Epfo, Bianca Haw na Wade Young, ni bo babaye aba mbere bakoresheje iminota 32 n’amasegonda 42.

Naho mu bakinnyi bakina ku giti cyabo, Umubiligi Geert Knoops ni we wagize ibihe bya mbere (30’11”), akurikirwa na Thomas Naerland wo muri Norvège (30’47”) mu gihe Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson yegukanye umwanya wa gatatu asigaranye amasegonda make.

Rwanda Epic 2025 izakomereza ku Gace ka Kabiri kuri uwa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza.Abakinnyi barahagurukira i Nyirangarama  mu gitondo berekeza kuri Mont Kabuye, mbere yo gusoreza ku Kigo Africa Rising Cycling Center (ARCC) i Musanze, ku ntera y’ibilometero 76,1.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru