Connect with us

Featured

Umurundi Amissi Cédric yahagaritswe muri Kiyovu yamburwa n’inshingano

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Amissi Cédric, Yahagaritswe muri Kiyovu Sports imikino 2, Yamburwa n’Igitambaro cya Kapiteni wiyo kipe kubera imyitwarire mibi.

Umwanzuro w’ibihano Cédric yafatiwe muri Kiyovu Sports, Byamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa 3 Tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Ubwo uyu mukinnyi yahabwaga ibaruwa imuhagarika kubera imyitwarire yagaragaje ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Gasogi United n’Umukino batsinzwemo na El Merrekh, Muri Shampiyona y’U Rwanda, Rwanda Premier League.

INDI NKURU WASOMA: RGB yashyizeho abagomba kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports

Imyitwarire mibi Cédric ashinjwa:

Mu mikino 2 ya Rwanda Premier League, iheruka iyo kipe Kiyovu Sports yatakaje amanota 6 yose, Umutoza wa Kiyovu Sports ubu ni Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Yasimbuje uwo mukinnyi muri iyo mikino yose ariko Cédric yagiye agaragaza kutishimira ibyemezo umutoza yabaga afashe, By’Umwihariko umukino Kiyovu Sports yatsinzemo na El Merrekh ho, Cédric agisimbuzwa yavuyemo akubita igitambaro hasi cya Kapiteni wa Kiyovu Sports.

Ibi nyuma yo kubikora byahise bibabaza abayobozi na bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports, Bavugako uyu mukinnyi yeretse agasuzuguro ikipe yabo bakunda.

Kiyovu Sports kandi yamenyesheje Cédric ko agomba kujya yitabira imyitozo buri munsi nk’Ibisanzwe ariko, Ubu nta kiri Kapiteni wabo kugeza avuye muri iyo kipe.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week48#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured