Connect with us

Amakuru

AS Kigali mu Rujijo: Komite ebyiri ziyoboye ikipe zitumye ubuyobozi busaba RGB gutabara

Dr. Rubagumya Emmanuel, wahoze ari Visi Perezida wa AS Kigali akaba ari na we wasigaranye inshingano zo kuyobora ikipe ubwo Shema Fabrice yatorerwaga kuyobora FERWAFA, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asaba ko rwabagoboka rugakemura ibibazo bikomeye bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali.

Ibi bibazo birimo kuba hari komite ebyiri zivuga ko ziyoboye AS Kigali, ibintu byateye urujijo mu miyoborere y’ikipe.Mu ibaruwa yo ku wa 24 Ugushyingo 2025, Dr. Rubagumya yibukije ko ubuyobozi bwari bwatumiye inama y’Inteko Rusange yagombaga kuba ku wa 23 Ugushyingo 2025, ariko iza gusubikwa nyuma yo kugaragaza ibibazo bikomeye byo mu buyobozi no mu micungire y’imari.

Yagaragaje ko AS Kigali ifite imyenda myinshi irimo irenga miliyoni 130 Frw y’abakozi, umwenda ifitiye Banki ya Kigali ugeze hafi kuri miliyoni 90 Frw, ndetse n’uw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) utamenyekanye neza. Yanavuze ko n’imyenda ya RRA itigeze imenyekanishwa kuva mu 2018 kugeza mu 2025.

Dr. Rubagumya yavuze ko kuva Shema Fabrice yagira izindi nshingano, inama z’Inteko Rusange n’izindi nzego z’ubuyobozi zitabaye uko amategeko abiteganya, bigira ingaruka mu mikorere y’ikipe. Nyuma yo gusubika izo nama, ngo hari abayobozi bagerageje kwegera inzego z’Umujyi wa Kigali bifuza gushyiraho ubuyobozi bushya, ibintu avuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibaruwa igira iti: “Twatunguwe no kumva ko hashyizweho komite nshya mu buryo budakurikije amategeko, kandi yanageze ku biro dukoreramo igahindura ingufuri. Ibi bituma haba isura yo kugira komite ebyiri, kandi twe ntitwemera iyashyizweho mu buryo budasobanutse.”

INDI NKURU WASOMA:Umurundi Amissi Cédric yahagaritswe muri Kiyovu yamburwa n’inshingano

Ku wa 23 Ugushyingo 2025 habaye amatora y’indi Komite Nyobozi iyobowe na Jean Chrysostome Rindiro, asimbura ubuyobozi bwatowe mu 2024 bwari buyobowe na Shema Fabrice na Dr. Rubagumya. Aya matora mashya ni yo Dr. Rubagumya avuga ko adakurikije amategeko.

Ubu ubuyobozi buvuga ko butabona uko bukomeza imirimo mu gihe bwugarijwe n’ibi bibazo byose, busaba RGB gutabara kugira ngo AS Kigali idakomeza kugana mu kavuyo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru