Connect with us

Amakuru

CECAFA U17 : Somalia yasubije ingimbi z’u Rwanda mu kongera gutegura

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 imaze gutsindwa na Somalia ibitego 3–0 mu mukino wa kabiri w’amatsinda ya CECAFA U17, bityo ikomeza kugenda ibura amahirwe yo gukomeza muri cyiciro gikurikiyeho muri iri rushanwa riri kubera muri Ethiopia.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Abebe Bikila yubatse mu Mujyi wa Addis Ababa kuri uyu wa mbere, aho Amavubi U17 yari afite icyizere cyo gukura amanota ya mbere nyuma yo gutangira irushanwa nta nota na rimwe ibonye.

Byasabaga intsinzi kugira ngo ibashe kuguma mu mibare ishobora kuyinjiza mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe Somalia yo yari yaje yisanzuye bijyanye nuko yari ifite amanota atatu mu mufuka.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana no kwitonda ku mpande zombi, buri kipe yirinda amakosa ashobora gutuma ihita itsindwa hakiri kare.

Abakinnyi b’u Rwanda bageragezaga gukomeza uburyo bw’imipira mito, ariko rimwe na rimwe bakananirwa no gucunga neza umuvuduko w’Abanya-Somalia bari bafite imbaraga nyinshi mu mikinire yabo.

INDI NKURU WASOMA:Darko Novic witegura gukina na Kiyovu SC yavuze kuri APR FC yaciyemo

Izo mbaraga ni zo zabyariye intsinzi kuri izi ngimbo z’i Mogadishu mu gice cya kabiri. Ku munota wa 58, Mohamud Osman yanyuze mu rihumye abugarira b’u Rwanda mu buryo bworoshye, ashyiramo igitego cya mbere cyatumye abasore b’u Rwanda batangira kugaragaza guhangayika no kubura icyerekezo mu kibuga.

Umutoza Habimana Sosthène yahise akora impinduka ashaka kuzanamo amaraso mashya, yinjiza Bagabo Enzo na Gisubizo Patrick mu mwanya wa Mugunga Daniel na Ntwari Sharif. Nubwo izi mpinduka zari zigamije kongera imbaraga mu kibuga hagati no mu busatirizi, ntizatanze umusaruro wari witezwe.

Somalia yakomeje gucunga neza umukino, igerageza gufunga umwanya wose u Rwanda rwageragezaga gucamo rwataka ndetse ku munota wa 84, Osman yongera kwinjira neza mu rubuga rw’amahina, atsinda igitego cya kabiri cye nyuma yo kurangiriza neza mu izamu umupira ikipe ye yari ihererekanije neza mu nkingi zayo z’imbere.

Hashize umunota umwe, Abdiqafar Abdullahi yashyizemo igitego cya gatatu cyafashije Somalia gusoza umukino mu buryo bugaragara.U Rwanda, rwari rukeneye intsinzi ngo rusubirane icyizere, rwasoje umukino nta nota na rimwe, rukomeza kuba ku mwanya wa nyuma mu Itsinda A, mu gihe Ethiopia iyoboye itsinda n’amanota arindwi.

Amavubi U17 asigaje umukino umwe uzayahuza na Sudani y’Epfo, ariko ntacyo ukivuze ku bijyanye no gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ahubwo uzaba ari umwanya mwiza wo gushaka gusoza irushanwa mu buryo bwubaka icyizere ku hazaza.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru