Connect with us

Amakuru

Noni Madueke yiseguye ku bafana ba Chelsea yahozemo !

Mababa wa Arsenal ,Noni Madueke yatangaje ko atari we wari inyuma y’inyandiko zateje impaka ku rubuga rwa X, aho amafoto ye yagaragaye yambaye umwenda wa Arsenal yaherekejwe n’amagambo ashinja Chelsea kuba atari ikipe ikomeye ugereranije n’aho yaturutse.

Iyo foto yavugwagaho cyane yari ifite ubutumwa bugufi ngo “Meza neza kurusha mbere”, butuma abafana ba Chelsea bacika ururondogoro bavuga ko ari ugusuzugura ikipe yahozemo.

Madueke, uherutse kugurwa na Arsenal mu mpeshyi ku gaciro ka miliyoni £48.5, yahise afata umwanzuro wo gusobanurira abantu uko ibyo bintu byifashe.

Abinyujije kuri Instagram yasobanuye ko konti ye ya X itari mu maboko ye kuva kera. Ati: “Bavandi, nta makuru n’amwe mfite kuri konti yanjye ya X. Ndashaka kuyisubiza mu maboko yanjye kugira ngo menye ibijyanye n’ibiyivugwaho. Mwihangane.”

INDI NKURU WASOMA : Arsenal vs Spurs : Amateka ,imibare ,amakuru ahari ,imvune n’ibyo abatoza batangaje

Aba bafana bari kuvuga ibi mu gihe uyu musore w’imyaka 23 amaze amezi agera kuri abiri hanze y’ikibuga kubera imvune yo mu ivi yagiriye mu mukino wo muri Nzeri.

Gusa amakuru ava i Londres yemeza ko ari gukira neza bityo agaruka kwe mu kibuga bidatinze, ibintu byitezwe n’abakunzi ba Arsenal n’u Bwongereza nyuma y’uko atangiye neza muri iyi shampiyona.

Nubwo nta gitego cyangwa umupira uvamo igitego  afite yagera muri Arsenal, Madueke amaze kwigarurira abafana kubera uburyo akina , umuvuduko we n’ubushobozi bwo gutinyuka abakinnyi b’amakipe bahanganye.

Aganira kuri The Dispatch mu ntangiriro z’uku kwezi, Madueke yavuze ko yasanze Arsenal ari ikipe ifite umuco mwiza n’abakinnyi b’abanyamahoro. Yongeraho ko nubwo yari yarakiriwe nabi ku mbuga nkoranyambaga, mu kibuga yagiye yumva abafana bamuhagazeho.

Uyu musore avuga ko gukinira Emirates Stadium ari kimwe mu bituma ahora yifuza umukino ukurikiyeho, kandi ko yishimira uko abafana bamufasha kunyura mu bihe bikomeye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

 

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru