Connect with us

Amakuru

AS Kigali yatoye ubuyobozi bushya

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, muri salle y’inama y’Umujyi wa Kigali hateraniye ibikorwa by’Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya AS Kigali, inama yari itegerejwe n’abakunzi b’iyi kipe n’abanyamuryango mu buryo budasanzwe.

Inama yari ifite intego yo gushyiraho Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora ikipe mu myaka iri imbere, nyuma y’aho iyari isanzwe iyiyoboye iyobowe na Shema Ngoga Fabrice yahererekanyije ububasha kubera inshingano nshya aherutse gutorerwa muri FERWAFA.

Mu buryo bwasaga nkaho buzwi na buri wese, Jean Chrysostome Rindiro, wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa AS Kigali, ni we watsindiye kuyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ni amatora yanyuze mu mucyo, anashimwa n’abanyamuryango bose bari bitabiriye, aho bishimiye kubona ubuyobozi bushya buzafasha ikipe gukomeza kuba mu ruhando rw’amakipe akomeye mu gihugu.

Mu ijambo rye, Rindiro yashimye icyizere yagiriwe, yizeza ko Komite agiye kuyobora mu buryo buzibanda ku kunoza imiyoborere, kongera ubushobozi bw’ikipe no guharanira ko AS Kigali igaruka ku isonga mu marushanwa yo mu gihugu.

 Yagize ati: “Ikipe yacu ifite amateka akomeye; tugomba gukorera hamwe kugira ngo tuyisubize aho ikwiye kuba.”

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Kankindi Anne-Lise, umunyamuryango uzwiho ubunararibonye mu micungire n’iterambere ry’imikino mu gihe  umunyamabanga Mukuru yabaye Habanabakize Fabrice.

INDI NKURU WASOMA :AS Kigali itumye Rayon Sports itishimira ugutsindwa kwa Mukeba

Mu bashya binjiye muri Komite Nyobozi, Harindintwari Jonathan wagizwe Umujyanama mu bya Tekiniki, inshingano zizamwemerera gufasha ubuyobozi kureba kure ku bijyanye n’amahugurwa, imyitozo n’iterambere ry’abakinnyi.

Habiyakare Chantal yagizwe Umubitsi, inshingano zikomeye zisaba ubunyangamugayo no kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’ikipe.

Sangano Yves we yahawe inshingano zo kuba Umujyanama mu by’Amategeko, aho azaba acunga ko ibikorwa by’ikipe bihora mu murongo w’amategeko n’amabwiriza agenga imikino mu Rwanda.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru