Connect with us

Imikino

AS Kigali itumye Rayon Sports itishimira ugutsindwa kwa Mukeba

Nubwo yari yifitiye icyizere cyo kuba yabona amahirwe yo kwegera Mukeba wayinyagiye 3-0 mu mpera z’icyumweru gishize nawe agakubitirwa i Musanze, Rayon Sports yongeye gutenguha abakunzi bayo itsinda na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino watangiranye isura y’amakipe yombi yinjiye mu kibuga yitonze, yitondeye gucunga uko hagati ahagaze. Mu minota 10 ya mbere, Rayon Sports ni yo yari ifite ukwiharira umupira kurusha AS Kigali, ariko uburyo bwayo ntibwagira icyo butanga.

Ku munota wa 33’, Adama Bagayogo yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Niyonkuru Kanuma Pascal arawufata neza.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, nta kipe irarusha indi ku buryo bugaragara ndetse nta n’iyagaragaje inyota yo gushaka igitego mu buryo bugaragara.

Ubusatirizi bwa Rayon Sports bwarimo Bassane, Bagayogo na Habimana Yves bwananijwe bikomeye n’ubwugarizi bwa Onyebor Franklin na Isaac Eze ba AS Kigali, mu gihe AS Kigali na yo yari yagowe no kugeza imipira imbere.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports ni yo yatangiranye imbaraga. Ku munota wa 50, Bagayogo ahusha igitego cyari cyabazwe amaze kuroba umunyezamu, umupira ujya hejuru gato y’izamu.

Habimana Yves na we yahushije umupira mwiza w’umutwe ku munota wa 55, bikomeza kwerekana uburyo iyi kipe itari kugira umunsi mwiza imbere y’izamu.

Igitutu cya Rayon Sports cyakomeje ariko nticyabujije AS Kigali kubona uburyo bwo gufungura amazamu. Ku munota wa 69, Nshimiyimana Tharcisse yashyize mu nshundura umupira akoresheje ishoti rikomeye nyuma y’umupira wari utewe na Ntirushwa Aimé kuri coup-franc, ahita afungura amazamu.

INDI NKURU WASOMA :INSIDER – U Rwanda ruri guhatanira kwakira igikombe cy’Afurika

Rayon Sports yagerageje guhindura ibintu binyuze mu basimbura barimo na rutahizamu Ndikumana Asman, ariko ibyiringiro byose byashwanyagurijwe ku munota wa 84, ubwo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ yatsindaga igitego cya kabiri cya AS Kigali cyashyize umukino mu byago byinshi byo kuwutakaza.

Image

Byarangiye AS Kigali itsinze Rayon Sports 2-0, bihita biba umukino wa kabiri wikurikiranya Itsinzwe mu gihe aba banya-Kigali bagize amanota umunani bahita bagera ku mwanya wa 11 mu gihe Rayon Sports yagumanye amanota 13 ku mwanya wa kane.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino