Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
RPL : Gasogi United yahaye umwitangirizwa izirimo APR FC - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/Gasogi-vs-Kiyovu-Day7-1000x600.jpeg" width="36" height="36">

Imikino

RPL : Gasogi United yahaye umwitangirizwa izirimo APR FC

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Ku munsi wejo nibwo Stade Amahoro yongerwaga gukinirwaho umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United.

Ni ubwa mbere izi kipe zari zigiye kuhakinira kuva iki kibuga cyavugururwa, ariko ibyishimo byasorejwe ku ruhande rwa Gasogi United yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, cyane ku ruhande rwa Kiyovu Sports .Mu minota 20 ya mbere, Urucaca rwabonye amahirwe abiri akomeye ariko ba myugariro ba Gasogi United bayobowe na Adolphe bakomeza kubabera ibamba.

Imvura nyinshi yari iri ku kibuga yatumaga umupira unyerera cyane, bituma imikinire iba igoye ariko ntibyabuza amakipe kugerageza gukina umupira usukuye.

Nyuma yaho Gasogi United yatangiye kubona ko umukino ushobora kuyisiga inyuma niba idahinduye ibintu.

Byaje kuyihira ku munota wa 45, ubwo yacaga mu rihumye ba myugariro ba Kiyovu. Hakim Hamiss yahaye umupira Ndikumana Danny, awushyira ku munya-Uganda Kazibwe Faizo wahise awutera.

Umuzamu Désire awukuramo bwa mbere ariko abakinnyi be ntibahita bamutabara ,umukinnyi wa Gasogi ahita awusubizamo, bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.

INDI NKURU WASOMA :Byagenze bite ngo umukino wa Al Hilal na MC Alger witabazwemo polisi?

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yakoze impinduka nyinshi ishaka igitego cyo kwishyura, hinjiramo Mugisha Rama Joseph ndetse na Uwineza Jean Rène na Gabriel Fils Meye. Gusa uko iminota yakuraga ni ko amahirwe yayo yagendaga ayoyoka.

Gasogi United yarinze igitego cyayo kugeza ku munota ya nyuma, yegukana amanota atatu ayifasha kugera ku manota 15 no kujya ku mwanya wa kabiri mu gihe Kiyovu Sports yahise ijya ku mwanya wa karindwi n’amanota 10.

Imikino irakomeza uyu munsi:

Bugesera FC vs Rutsiro FC

Musanze FC vs APR FC

Amagaju FC vs Etincelles FC

Marines FC vs Gorilla FC

Police FC vs Gicumbi FC

 

 

 

Comments

Popular Posts