Byasabye ubwitange n’ubuhanga bwa Polisi y’u Rwanda guhosha imirwano yavutse nyuma y’umukino wa CAF Champions League wahuje Al Hilal na MC Alger ku wa gatanu, wabereye kuri Stade Amahoro.
Ni ubwa mbere iyi stade yari yakiriye umukino w’amatsinda ya Champions League, Al Hilal, ubu igiye gukina Shampiyona y’u Rwanda, yari yakiriye MC Alger yo muri Algeria mu mukino w’Itsinda C, maze itsinda ibitego 2-1 mu mukino urimo ishyaka n’ubuhanga bwinshi.
Nubwo byagenze neza mu kibuga mu minota 90 yemewe, ibintu byahinduye isura umusifuzi akimara kurangiza umukino.
Imvururu zatangijwe n’umukinnyi w’Umurundi ukinira Al Hilal, Girumugisha Jean Claude. Uyu musore yagiye kwishimira imbere y’abakinnyi ba MC Alger, ibintu byababaje iyo kipe ihita imwirukankana ishaka kumukubita.
INDI NKURU WASOMA :CECAFA U17 : Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe na Kenya
Bagenzi be bo muri Al Hilal bahise baza kumurengera, umwuka mubi urushaho kuzamuka kugeza ubwo n’abandi bakinnyi batangiye kwinjira mu mvururu.
Icyakurikiyeho cyabaye urundi rungabangabo: bamwe mu bakinnyi ba MC Alger batangiye gukurikirana abafotozi bari bashinzwe gufata amashusho y’ibi bibazo, ibintu byateye akavuyo kari kuzafata indi ntera.
Abashinzwe umutekano bo mu kibuga (stewards) bagaragaye bashaka guturisha ibyo bibazo ariko biba iby’ubusa.Ni bwo Polisi y’u Rwanda yahise yinjira mu kibuga, itabara mu buryo bwihuse , ihangana n’abashaka kuyica mu rihumye ngo bakomeze imirwano.
Byasabye igihe n’imbaraga nyinshi kugeza ubwo Polisi ibashije guhosha burundu izo mvururu, abakinnyi bombi basohorwa mu kibuga nta n’umwe wakomeretse cyangwa ngo habe ikindi cyangirika.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C