Umukinnyi w’imbere wa Chelsea, Cole Palmer, yongeye kunyura mu bihe bitari byoroshye nyuma y’uko asitaye ku rugi rw’iwe mu rugo, bigatuma avunika ino ryo ku kuguru kw’ibumoso.
Iyi mpanuka yoroheje ariko ibabaje yahise iyoyora amahirwe yo kugaruka mu kibuga yari amaze ukwezi n’igice adakandagiramo kubera imvune yari yagize.
Umutoza Enzo Maresca yemeje aya makuru mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, ashimangira ko Palmer “azaragaruka byibura mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere.
Bivuze ko atazakina imikino ikomeye Chelsea ifitanye na Burnley, Barcelona, na Arsenal.
Maresca yagize ati:“Ni ibyago gusa yasitaye ku rugi mu rugo, ino riravunika. Si imvune ikomeye cyane, ariko irababaza, kandi umupira ukeneye ko ibirenge biba nta kibazo bifite.”
Palmer yari amaze igihe kinini hanze y’ikibuga kuva muri Nzeri, ubwo yavunikaga mu mukino yakinnyemo iminota 21 gusa i Old Trafford.
Mu gihe yari amaze iminsi yitoza i Cobham yitegura kugaruka, iyi mpanuka yongeye kumusubiza inyuma.
INDI NKURU WASOMA :Amakuru mashya ku rubanza rwa Camarade wayoboye muri FERWAFA
Chelsea iri mu bihe byiza nubwo idafite uyu mukinnyi. Mu mikino itandatu ya shampiyona baheruka gukina batamufite, batsinze ine muri yo. Ubu bari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Premier League, bakaba barushwa na Arsenal amanota atandatu.
Maresca yavuze ko nubwo ikipe imeze neza, kumubura bigira ingaruka:
“Mwese murabizi uko tuba twumva twitonze iyo Cole ari mu kibuga. Ni umukinnyi ushobora guhindura umukino mu gihe gito. Icyakora, ikipe irimo kwitwara neza kandi tugomba gukomeza gushaka ibisubizo.”
Ku rundi ruhande, umutoza yanashyize ku ruhande ibihuha by’uko Axel Disasi yaba agiye gusubizwa mu ikipe nkuru, asobanura ko uwo myugariro akomeje kwitozanya n’abato ndetse nta gahunda ihari yo kumusubiza mu ikipe ya mbere.
Chelsea irateganya kwakira Barcelona ku wa kabiri, nyuma yo gusura Burnley ku wa Gatandatu, hanyuma igakina na Arsenal ku itariki ya 30 Ugushyingo. Kugeza ubu, ibyo byose bizaba nta Palmer ifite.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C