Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuo wa nyuma ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Kalisa Adolphe Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, rutegeka kumugumisha muri kasho mu gihe ubucamanza bukomeje kumukurikiranaho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.
Iki cyemezo cyemejwe ku wa 20 Ugushyingo 2025, nyuma yo gusuzuma ubujurire yari yaherutse gutanga nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwatangaje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 29 Nzeri 2025.
Mu bujurire bwe, Camarade n’umwunganizi we Me Bizimana Emmanuel basabye ko urubanza rwe ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bavuga ko icyaha cyavugwaga cyakorewe muri FERWAFA iherereye mu Murenge wa Remera.
Gusa Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu mwirondoro Camarade wemeje ko atuye mu Karere ka Gasabo, bityo Urukiko rwa Gasabo rukaba ari rwo rufite ububasha.
Ubushinjacyaha bwanagaragaje uburyo bukeka ko Camarade yanyereje umutungo wa FERWAFA ungana na $21,387 ndetse no gukoresha impapuro mpimbano zirimo inyemezabwishyu z’amahoteli yo muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo.
INDI NKURU WASOMA :Uwakiniye She –Amavubi yitabye Imana
Bwavuze ko amwe mu mafaranga yishyuwe ku mazina ya hoteli atigeze yemerwa na bene zo, bigaragaza ko hari hatanzwe izindi nyemezabwishyu zidahuye n’ibiciro nyakuri.
Camarade we yahakanye ibyo aregwa, avuga ko amafaranga atavugwaho rumwe yishyuwe n’“FIFA Match Agent” witwa Kenan, washinzwe kubafasha mu ngendo z’Amavubi.
Yahamije ko we nta mpamvu yari afite yo gushidikanya ku nyemezabwishyu uwo mugenzi we yamuhaga. Ku byerekeye ibikoresho byafatiwe iwe birimo imipira yo gukina, Camarade yasobanuye ko imipira yari iyo gutangwa mu marerero .
Me Bizimana yasabye ko umukiriya we arekurwa akaburana ari hanze, anemeza ko baniteguye gutanga ingwate ndetse bakagira n’umwishingizi, ariko Urukiko rwanzura ko hakiri impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeje.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C