Connect with us

Amakuru

Uwakiniye She –Amavubi yitabye Imana

Ufitinema Clotilde, umwe mu bakinnyi bageze kure mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ndetse wanakinye ikipe y’Igihugu, yitabye Imana nyuma y’imyaka myinshi ahangana n’uburwayi bwa kanseri.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, aho yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Ufitinema yari amaze iminsi akurikiranirwa n’abaganga nyuma y’uko uburwayi bwe burushijeho gukomera mu mwaka ushize.

Uyu mukobwa wakundwaga n’abato n’abakuru kubera umutima we w’ubwitange, yamaze imyaka irenga itatu atifuza na rimwe gucika intege nubwo ubuzima bwe bwahoraga bumukomereye.

Mu ntangiriro za 2022, ubwo yabyaraga umwana we wa mbere, yagize ikibazo gikomeye nyuma yo kubagwa.

Ibyo byamuteye uburwayi butandukanye bwamushoye mu bitaro akamaramo iminsi myinshi kugeza ku wa 14 Mata 2022. Nubwo yahabwaga ubuvuzi, ubuzima bwe ntibwigeze bugaruka nk’uko byari bimeze mbere.

Mu 2024, uburwayi bwe bwafashe indi ntera. Ufitinema yatangiye kugira isereri ikabije ndetse n’ikibazo cy’amaraso make, bituma ajya kwa muganga kenshi nkuko twabibwiye n’abanyamuryango be.

Yagiye avurizwa mu bitaro bitandukanye by’imbere mu gihugu ariko ntihagire igihinduka, bituma asaba ubufasha inshuti n’abavandimwe kugira ngo abone uburyo bwo kujya kwivuriza hanze.

INDI NKURU WASOMA :Umukinnyi w’Amavubi ari kwifuzwa n’amakipe yo muri Bundesliga

Minisiteri ya Siporo yaramushyigikiye imufasha kujya kwivuza mu Buhinde, aho yamaze amezi menshi avurwa ndetse muri Mata 2025, Ufitinema yagarutse mu Rwanda afite icyizere n’imbaraga nshya, ariko nyuma y’amezi make uburwayi bwarongera buramurusha imbaraga.

Mu buzima bwe bw’umupira, Ufitinema yakiniye amakipe atandukanye atangirira mu mashuri abanza, mbere yo kwinjira muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere akinira ES Mutunda WFC kuva mu 2013 kugeza 2018.

 Mu 2019 ,yerekeje muri Bugesera WFC ariko nyuma agaruka muri ES Mutunda .Mu 2018, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa ya CECAFA, atozwa na Kayiranga Baptiste.

Yanitabiriye amarushanwa atandukanye arimo ay’Imirenge Kagame Cup, ahagararira imirenge ya Shyogwe, Mamba, Rusatira na Nyarubaka.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru