Connect with us

Amakuru

Umukinnyi w’Amavubi ari kwifuzwa n’amakipe yo muri Bundesliga

Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda, Hakim Sahabo, ukinira Standard de Liège mu Bubiligi, akomeje gukurura amaso y’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane ayo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu Butaliyani aragaragaza ko Atalanta na Bologna zimaze igihe zikurikirana bya hafi imikino ye, mu rwego rwo kureba niba yazaba umwe mu bakinnyi zakubakiraho mu mwaka utaha.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Football Italia, aya makipe yombi yohereje mu Bubiligi itsinda rishinzwe gutohoza ku bakinnyi, kugira ngo bakurikirane uko uyu musore w’imyaka 20 akina mu kibuga hagati.

Amakuru ava muri ibyo binyamakuru avuga ko bamaze igihe bamukurikirana, bagendeye ku mikinire ye ifite umwihariko wo gufasha abataka, umuvuduko n’ubuhanga mu gutanga umupira.

Sahabo, umaze kumenyereza abakunzi ba Standard de Liège kumubona mu kibuga buri mukino, arimo kugaragaza ko igihe cyo gutera indi ntambwe mu mwuga we gishobora kugera vuba.

 Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025–26, amaze gukinira iyi kipe imikino 15, kandi yagaragaje urwego ruhagije rutuma amakipe menshi y’i Burayi amushyira ku rutonde rw’abakinnyi bifuza.

Uyu musore wakuriye muri akademi ya Standard de Liège, yanyuze muri Lille mu Bufaransa, mbere yo gutizwa muri Beerschot VA yo mu Bubiligi.

INDI NKURU WASOMA :Amagare : Umunyarwandakazi yitwaye neza

Mu rwego mpuzamahanga, nubwo yavukiye mu Burayi, Sahabo yahisemo guhagararira igihugu cya nyina, u Rwanda..

Si Atalanta na Bologna gusa zimukurikirana. Ikinyamakuru L’Avenir Sports cyatangaje ko hari n’andi makipe arimo kumuhangaho amaso, nka Eintracht Frankfurt na TSG Hoffenheim zo mu Budage, ndetse na Leicester City yo mu Bwongereza.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru