Rayon Sports ikomeje urugendo rwo gukemura ibibazo by’amategeko byayigizeho ingaruka zikomeye mu mezi ashize, birimo n’icyatumye ihagarikwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ku kutubahiriza amasezerano yagiranaga n’abatoza n’abakinnyi bayo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2024–2025, ubuyobozi bwa Gikundiro bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho.
Ubuyobozi bwashinje uyu mutoza umusaruro utabanyuze ndetse n’uburwayi bwamubuzaga gusohoza inshingano ze uko bikwiye. Nyamara Robertinho yaje gusezererwa mu buryo bwe avuga ko bunyuranyije n’amategeko, bituma afata icyemezo cyo gukurikirana ikirego cye muri FIFA.
FIFA ntiyatinze gufata umwanzuro: itegeka Rayon Sports kwishyura Robertinho ibihumbi 22.5$ angana na miliyoni 32.7 Frw, kandi byose bigomba kuba byarangiye mu minsi 45.
Amakuru twamenye yemeza ko ayo mafaranga yishyuwe ndetse ko harimo miliyoni 5 Frw yatanzwe na Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe, mu rwego rwo gufasha gukemura iki kibazo cyari kimaze gufata indi ntera.
Si Robertinho gusa wahawe amafaranga kugira ngo iki kibazo kirangire. Rayon Sports yanishyuye kandi Umunya-Tunisia Mohammed Chelly, wayikiniraga hagati mu kibuga, amafaranga 3000$, angana n’amezi atatu y’imperekeza yari amurimo.
Undi wishyuwe ni umutoza wungirije Azouz Lotfi, wahawemo amezi abiri angana na 3000$, kugira ngo batandukane mu mahoro batagiye mu zindi manza.

INDI NKURU WASOMA :Ese ibyo RGB yasubije inteko inshinga amategeko byanyuze aba- Rayons?
Nubwo iyi kipe yo mu Nzove ikomeje guhura n’ihungabana ry’ubukungu n’ingaruka z’imanza za hato na hato, iragerageza kubifatanya no kwitegura imikino ikomeye iri imbere.
Mu mpera z’iki cyumweru, Rayon Sports irasubira mu kibuga mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda, aho izakira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025.
Kugeza ubu, Gikundiro yatangiye shampiyona mu buryo bujuganyanje iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, inyuma ya Police FC iyirusha amanota atatu.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko gukemura ibi bibazo bizafasha kongera gutuza kugira ngo yerekeze amaso mu kurwanira igikombe itegerejweho n’abakunzi bayo benshi muri uyu mwaka w’imikino.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C