Arsenal iracyategereje kumenya uburemere bw’imvune ya myugariro wayo ,Gabriel Magalhães wavunikiye mu ikipe y’igihugu ya Brazil, ndetse hakaba hari impungenge zuko ashobora kumara ibyumweru byinshi adakina.
Gabriel, ufite imyaka 27, yavunitse mu mpera z’icyumweru ubwo Brazil yakinaga na Senegal kuri Emirates Stadium.
Yagaragaye agenda agendera acumbagira agaragaza ububabare, bituma ahita avanwa mu kibuga.
Nyuma y’iyo mvune, yahise yoherezwa i Londres kugira ngo akurikiranwe n’abaganga ba Arsenal.
Amakuru y’ibanze yerekana ko ashobora kumara nibura ibyumweru bine adakandagira mu kibuga, ariko hari n’abavuga ko ashobora kongera gukira ari mu ntangiriro za Mutarama.
Icyakora, igihe ntarengwa ntikiratangazwa ku buryo bweruye kuko abaganga batararangiza gukora isuzuma ryimbitse.
Ibi biravugwa mu gihe Arsenal itegereje guhura na mukeba wayo Tottenham ku Cyumweru, umukino ukomeye utari usanzwe ugerageza imbaraga z’amakipe yombi.
INDI NKURU WASOMA :Ibigezweho muri Rayon Sports : Mohammed Chelly , Azouz Lotfi na Fall Ngagne
Kubura kwa Gabriel ni igihombo gikomeye kuri Mikel Arteta, kuko uyu myugariro ari we wari umaze kumnyerana cyane na William Saliba, bombi bakaba bari bamaze kubaka ubwugarizi bukomeye bwagize uruhare rukomeye mu gutuma Arsenal yinjizwa ibitego bitanu gusa muri Premier League kugeza ubu.
Mu gihe Gabriel akomeje kuvurwa, Piero Hincapie na Cristhian Mosquera nibo bashobora kumusimbura, nubwo nta n’umwe uragera ku rwego rw’ubunararibonye nk’ubwe.
Arsenal, n’ubwo iyoboye shampiyona, ikomeje guhura n’ingorane z’imvune mu bakinnyi bayo bakomeye.
Kapiteni Martin Ødegaard, Noni Madueke, Gabriel Martinelli, Kai Havertz na Viktor Gyökeres bose baracyavurwa, nubwo bashobora kugaruka mu minsi ya vuba bitewe n’uburemere bw’imvune zabo.
Gusa ntabwo haramenyekana niba hari n’umwe ushobora kuzemererwa gukina muri derby ya London y’Amajyaruguru.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C