Connect with us

Amakuru

Muri Muhazi United ngo ntibazi umushahara mu mezi abiri ashize

Mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore ikiri mu ntangiriro; amakipe amwe aracyabangamiwe n’ibibazo by’amakoro.Ikipe ya Muhazi United WFC yo mu Ntara y’Iburasirazuba ni yo iri mu bibazo bikomeye kurusha izindi, nyuma y’amezi abiri yose abakinnyi bayo batarabona imishahara ndetse batarahabwa n’agahimbazamusyi bari bemerewe.

Amakuru The Drum yamenye ahamya ko ubu abakinnyi bafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika imyitozo kugeza igihe ubuyobozi buzaba bwabishyuriye imishahara yabo. Icyo cyemezo cyafashwe ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, kikaba gikomeje kugeza magingo aya.

Abakinnyi bavuga ko bamaze igihe kinini babayeho mu buzima bugoye, bamwe batakibasha kwishyura icumbi, abandi batabasha kubona n’amafaranga yo kugura ibyo kurya by’ibanze.

Umwe mu bakinnyi,wadusabye ko amazina ye adatangazwa , yabwiye The DRUM  ati :“Twari tumaze igihe twihangana, ariko ubu ntitukibasha gukomeza gukina tudafite imbaraga. Umukinnyi ujya mu kibuga yari yariye ntago yajyamo ashonje, ibyo ntibishoboka,”.

INDI NKURU WASOMA :Amasezerano ya Visit Rwanda hagati y’u Rwanda na Arsenal mu marembera

Ubuyobozi bw’ikipe ntibuhakana iki kibazo. Amakuru y’imbere muri Muhazi United WFC yemeza ko Ingengo y’Imari y’Uturere twunganira iyi kipe izatangira kuboneka muri Mutarama 2026. Ibi bivuze ko hagati yo kuva mu mpera za 2025 kugeza mu ntangiriro za 2026, nta handi amafaranga yemewe yo gufasha ikipe ahari.

Ku ruhande rwe, Perezida wa Muhazi United na Muhazi United WFC, Bwana Nkaka Mfizi, ngo ni we uri kwikorera umutwaro wose kugira ngo ibyo byangiritse bikomeze gukomakumwa.

Ibi bibazo byose bibaye mu gihe Muhazi United WFC iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12, ifite amanota atatu gusa.

 

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru