Connect with us

Amakuru

Ibigezweho muri Rayon Sports :  Mohammed Chelly , Azouz Lotfi na Fall Ngagne

Rayon Sports yongeye kugira impinduka zikomeye mu ikipe no mu buyobozi bwayo bwa tekiniki, nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo bo hagati mu kibuga, Mohammed Chelly, n’uwari Umutoza wungirije, Azouz Lotfi, bemeranyije n’ubuyobozi bwa Gikundiro gutandukana na yo mu mahoro, ntacyo basabye nk’indishyi.

Ibyo bitangajwe nyuma y’igihe kirenga ukwezi aba batoza bafatiwe icyemezo cyo guhagarikwana n’Uwari umutoza Mukuru Afahmia Lotfi n’Umwungiriza we Azouz Lotfi, bashinjwa umusaruro muke wanatumye  ikipe itangira nabi umwaka w’imikino.

Gusa uburyo bahagaritswe ntibwumvikanyweho neza, kuko bwahise butera impaka  n’amakimbirane akomeye hagati y’iyi kipe .Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe gito ,kuri uyu wa kabiri Rayon Sports yemeje ko yamaze kugerana ku mwanzuro n’Umutoza wungirije Azouz Lotfi, bemeranya gutandukana nta nkomyi kandi nta na kimwe Rayon Sports izamwishyura.

Byaje no guhura n’icyemezo cya mugenzi we Mohammed Chelly, wari usanzwe ari umukinnyi w’imbere mu kibuga, na we wemeje kugendera rimwe na Lotfi kandi ntacyo asabye ikipe nk’indishyi.

INDI NKURU WASOMA :Fulham igiye kongerera amasezerano umutoza wayo

Gusa ibi ntibivuze ko ibibazo byose birangiye, kuko amakuru atugeraho yemeza ko ibiganiro hagati ya Rayon Sports n’uwahoze ari Umutoza Mukuru wayo Afhamia Lotfi akomeje, cyane ko uyu mutoza akomeje kugaragaza ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga akazi.

Mu gihe ibi byose bikomeje kuba urunturuntu mu ikipe ikunzwe na benshi, Gikundiro ubu iri gutozwa by’agateganyo na Haruna Ferouz, mu gihe hategurwaga umukino ukomeye uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mu byiza bishobora guhumuriza abafana, Rayon Sports izaba yamaze kugarura ba rutahizamu bayo babiri Fall Ngagne na Ndikumana Asman, bombi bari bamaze igihe baravunitse.

Aba bitezweho kongerera imbaraga igice cy’ubusatirizi bw’iyi kipe iri gushaka kugarura icyizere n’umusaruro nyuma y’ibihe bitari byoroshye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru