Connect with us

Amakuru

Basketball : U Rwanda rwitabaje Libya mu kwitegura igikombe cy’isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball ikomeje imyiteguro ikomeye mbere y’uko hatangira imikino ya mbere y’amajonjora yo gushaka itike y ‘igikombe cy’isi cya Basketball [ FIBA World Cup 2027], kizabera muri Tunisia kuva ku wa 27 kugeza ku wa 30 Ugushyingo.

Mu rwego rwo kongera imbaraga n’ubushobozi bw’ikipe,Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [ FERWABA ]ryateguye imikino itatu ya gicuti izahuza u Rwanda na Libya mu minsi itatu itandukanye.

Iyo mikino iteganyijwe ku wa 20, 21 ndetse na 23 Ugushyingo, gusa aho izabera hategerejwe kwemezwa n’itangazo rya nyuma byemezwa rigomba gushyirwa hanze vuba aha.

Amakuru ava muri FERWABA agaragaza ko hari andi makipe ashobora kongerwamo , ariko kugeza ubu ni iyo mikino itatu yonyine yahamijwe ko izahuza impande zombi.

FERWABA yemeje ko iyi mikino izafasha umutoza mukuru , Yves Murenzi, kureba uko abakinnyi bahagaze no gukosora ibyo bagomba kunoza mbere y’uko berekeza i Tunis. Ikipe izahaguruka i Kigali ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo, ijya kwitabira icyiciro cya mbere cy’amajonjora.

INDI NKURU WASOMA : Al Hilal SC iri gukorera kuri Kigali Pele stadium ikomeje kwitegura MC Algier

U Rwanda ruherereye mu itsinda C hamwe na Nigeria, Guinea na Tunisia. Ni itsinda rikomeye, bityo iyi mikino ya gicuti igafatwa nk’amahirwe yo kurushaho kwitegura no gutsindagira imikinire y’ikipe.

Ku wa 27 Ugushyingo, u Rwanda ruzahura na Guinea mu mukino warutegerejwe cyane. Nyuma y’uyu, ruzacakirana na Tunisia ku wa 29, mbere yo gusoza iki cyiciro ruhura na Nigeria ku wa 30 Ugushyingo.

Imikino yose izabera muri Salle Multidisciplinaire de Radès, imwe mu nzu z’imikino zifite amateka akomeye muri Basketball yo ku Mugabane.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru