Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikomeje imyiteguro y’imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, aho ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo, izacakirana na MC Alger yo muri Algérie.
Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Kigali saa kumi n’igice z’umugoroba, aho Al Hilal ikomeje gukorera imyitozo muri iyi minsi.
Nyuma yo kunganya na Amavubi yakiniwe n’abakinnyi bakina mu gihugu imbere, Al Hilal yahise isubukura imyitozo inaheruka gutsinda AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wari wabanje.
Ibi byombi byafashije ikipe kongera kwiyubaka no kugerageza uburyo bushya bw’imikinire mbere y’uko itanganira ku mugaragaro urugendo rwayo rwo gushaka igikombe cya Afurika cy’amakipe yitwaye neza iwayo.
Umutoza w’umunya-Romania utoza iyi kipe, Laurențiu Reghecampf, yatangaje ko yishimiye kongera kugira mu myitozo abakinnyi batatu bari mu nshingano za za Ekipe z’Ibihugu: rutahizamu uca ku ruhande Jean Claude Girumugisha wakiniraga u Burundi, umuzamu Issa Fofana wari kumwe na Côte d’Ivoire, ndetse na Ahmed Salem wo hagati wakiniraga Mauritania.
Reghecampf yavuze ko imyiteguro y’ikipe imeze neza kandi ko imikino ya gicuti yabafashije kubona icyerekezo.
Ati : “Turi kubaka uburyo bw’imikinire tuzakoresha, kandi kuba hari amakipe akomeye hano mu Rwanda bituma tugeragezwa ku rwego ruhanitse mbere yo kwinjira muri iyi mikino”.
INDI NKURU WASOMA :Benjamin Šeško agiye kumara ukwezi adakina
Al Hilal na MC Alger bari kumwe mu itsinda rya C ririmo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, ndetse na St Éloi Lupopo yo muri DR Congo. Ni itsinda rikomeye, ariko Al Hilal ifite icyizere cyo kuzamura urwego nyuma yo kugera muri 1/4 cy’irangiza umwaka ushize.
Imikino y’amatsinda izatangira hagati ya tariki ya 21 n’iya 23 Ugushyingo, mbere y’uko hagati mu Ukuboza na Mutarama habaho ikiruhuko cy’Igikombe cya Afurika k’ibihugu kizabera muri Maroc.
Champions League izongera gusubukura hagati ya tariki 23–25 Mutarama 2026, mu gihe imikino ya 1/4 izatangira ku wa 13 Werurwe 2026.
Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika, mu gihe izagera ku mukino wa nyuma izahabwa miliyoni 2.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C