Connect with us

Amakuru

RPL : Al Hilal SC na Al Merreikh zitegeye amakiriro kuri CAF

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iritegura gutanga umwanzuro wa nyuma ku busabe bwa Al Hilal SC na Al Merreikh, amakipe yo muri Sudani aheruka gusaba gukorera ibikorwa byayo by’imikino mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano wo mu gihugu bakomokamo.

Komite Nyobozi ya CAF izaterana ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ikaba ari yo izemeza niba aya makipe yemerewe kwitabira Shampiyona y’u Rwanda cyangwa se niba agomba kubanza kunyura izindi nzira zemewe n’amategeko.

Mu minsi ishize, aya makipe yombi yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba uburenganzira bwo gukina muri Rwanda Premier League.

FERWAFA yemeye icyo ubu busabe, inabugeza ku bayobozi b’iyi shampiyona, ariko ishimangira ko icyemezo cya nyuma kiri mu maboko ya CAF nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku mugabane.

Kugeza ubu nta mwanzuro urasohoka, gusa amakuru ava muri CAF agaragaza ko iki cyumweru gishobora kurangira ibintu byamenyekanye.

Iyo komite nirangiza kureba ubusabe bwa Al Hilal SC na Al Merreikh, nibwo izi kipe zizamenya niba zemerewe kwinjira mu irushanwa ry’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

INDI NKURU WASOMA : Dore impamvu muzi yateye Muvunyi Paul kwisubiraho

The Drum twamenye ko uku gutinda kwemererwa kw’aya makipe byagize ingaruka kuri gahunda y’imikino. Urugero ni umukino wa AS Kigali na Al Hilal wari uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gishize, usimbuzwa uwo gicuti bitewe n’uko uburenganzira bwo gukina muri shampiyona butari bwatangwa.

 Muri uwo mukino wa gicuti, Al Hilal yatsinze AS Kigali ibitego 2-0, igaragaza ko ikomeje kwiyubaka no kwitegura imikino ikomeye iri imbere.

Kugeza ubu, Al Hilal SC iri kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, aho izahura na MC Alger ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro.

Shampiyona y’u Rwanda yo iri mu karuhuko bitewe n’imikino y’amakipe y’ibihugu, ariko izasubukurwa ku wa Gatanu w’iki cyumweru hakinwa Umunsi wa Munani.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru