Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA] ryatangaje ko François-Régis Gahuranyi ari we wagizwe Umuyobozi mukuru waryo, asimbuye Fionah Ishimwe wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.
Ni impinduka zije mu gihe FERWABA ikomeje gushaka kunoza imikorere no kongera imbaraga mu mitegurire y’amarushanwa no guteza imbere umukino wa basketball ku rwego rw’igihugu.
Gahuranyi, ufite amateka maremare muri siporo nyarwanda, akomeje urugendo rwe rw’ubuyobozi nyuma yo kuba yari avuye ku mwana w’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).
Uretse ubunararibonye mu micungire y’imiryango ya siporo, Gahuranyi anazwi cyane mu mukino wa basketball kuko yawukinnyemo igihe kirekire haba mu Rwanda no mu mahanga.
Yatangiriye urugendo rwe muri Basketball muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 2007–2008,muri 2009 yinjiye mu ikipe ya Cercle Sportif de Kigali (CSK), imwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere yagiye agaragaramo abakinnyi bakomeye ha mbere aha.
INDI NKURU WASOMA :Martin Rutagambwa yatunze itoroshi ku cyo yise ‘gatsiko k’amabandi’ muri Rayon Sports
Nyuma y’aho, mu 2010, yakomereje muri Uganda mu Ikipe ya Falcons Basketball Club, akinira Shampiyona ya Uganda kugeza mu 2011.
Ubu bunararibonye bwakomeje kumufungurira amarembo, bituma muri 2012 yerekeza muri Ndejje University, aho yakiniye kugeza mu 2014.
Nyuma y’imyaka itatu akina hanze y’u Rwanda, Gahuranyi yagarutse i Kigali, aho yasinye muri United Generations Basketball Club (UGB) yakiniye kugeza asezeye ku mukino mu 2018.
Nubwo ataratangira gutanga imigabo n’imigambi mu buryo burambuye, abakurikiranira hafi imiyoborere ye ya siporo bahamya ko uyu mwanya usaba umuntu ufite ubumenyi bwimbitse mu iterambere rya siporo n’ubushobozi bwo guhuriza hamwe inzego zitandukanye nkubwe.
Fionah Ishimwe yasimbuwe we yari amaze igihe akora kuri gahunda zitandukanye zirimo kunoza imitegurire y’amarushanwa y’abakuru n’ayo mu byiciro by’abakiri bato, ndetse no kwagura imikoranire hagati ya FERWABA n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C