Connect with us

Amakuru

Sir Alex Ferguson yacyeje Ruben Amorim na Mbuemo

Sir Alex Ferguson, umutoza w’ibihe byose wa Manchester United, yashimye cyane uruhare rw’umutoza n’abakinnyi bashya barimo Mbuemo na Matheus Cunha binjiye muri iyi kipe mu mezi ya mbere y’iyi mpeshyi.

Manchester City v Manchester United - Premier League

Manchester United iri mu bihe byiza nyuma yo kugera ku mikino itanu idatsindwa ndetse ikanakuraho umukasiro wo kudutsinda imikino ibiri yikurikiranya ya Premier.

Ibi byose biyongera ku kuba umutoza Ruben Amorim yarahawe igihembo cy’umutoza w’ukwezi k’Ukwakira, mu gihe Bryan Mbeumo yegukanye icy’umukinnyi mwiza w’uku kwezi nubundi.

Manchester United v Leicester City - Emirates FA Cup Fourth Round

Mbeumo, watanzweho miliyoni £65 ashobora kuziyongera kugeza kuri £71 bitewe nuko azagenda yitwara, yamaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino 12.

Matheus Cunha, wageze muri United avuye muri Wolves kuri miliyoni £62.5, nawe akomeje kugaragaza ko ari intwaro ikomeye ya United mu buryo bw’imikinire byumwihariko mu gice gisatira.

Ariko igitangaje kurusha ibindi ni uburyo umunyezamu mushya, Senne Lammens ufite imyaka 23, yigaragaje. Yatangiye gukina ku mukino batsinzemo ibitego 2-0  Sunderland mu kwezi gushize, maze kuva aho yinjira mu izamu United nta mukino iratsindwa.

Ferguson, ubwo yari i Bahrain mu bikorwa by’imikino yo gusiganwa ku mafarashi, yagize ati: “Umutoza ari gutanga ibimenyetso byiza cyane, cyane cyane ku munyezamu. Lammens aratangaje. Nubwo amaze gukina imikino mike, arasa n’uwari ahari kuva kera. Kandi na ba Mbeumo na Cunha, bavuye muri Brentford na Wolves, bari gutanga umusaruro.”

Senne Lammens' 2025-26 Premier League statistics for Manchester United.

 

INDI NKURU WASOMA : Volleyball : Tyson na Ndayisaba ba Gisagara ntibigeze babarira KVC yabareze

Nyuma yo gutangira nabi muri uyu mwaka batsindwa imikino itatu muri itandatu ya mbere, United yaje kubyutsa umutwe ndetse ubu iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde. Ibyavugwaga ko Amorim ashobora gutakaza akazi byatangiye gucogora.

Ferguson, witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 84 mu mpera z’uyu mwaka,avuga ko kongera kureba United iri mu bihe byiza bimushimisha

Yongeyeho ati :“Nubwo byasabye kwihangana, birashimishije kubona ikipe igenda isubira ku rwego rwayo.”

Ku isoko ryo mu mpeshyi ishize, United yakoresheje miliyoni £232.5,mu kugura abakinnyi barimo Mbeumo, Cunha, Lammens, Sesko na Diego Leon.

Tottenham Hotspur v Manchester United - Premier League

Mu basohotse, harimo Garnacho waguzwe na Chelsea, Rashford wagiye muri Barcelona ku ntizanyo, hamwe n’abandi barekuwe.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru