Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasuye abatoza 25 bari mu mahugurwa yo ku rwego rwa Licence B ya CAF, abibutsa ko u Rwanda rubitezeho umusanzu ukomeye mu iterambere rya ruhago.
Aba batoza, barimo abagabo 22 n’abagore batatu, bamaze amezi arenga atanu bakurikira amasomo atanu abarizwa muri uru rwego mpuzamahanga.

Licence B ya CAF ni imwe mu mpamyabumenyi zifungura amarembo menshi ku batoza, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ku buryo uyihabwa aba afite ubumenyi buhagije bwo gutoza ku rwego rwo hejuru.
Mu butumwa bwe, Shema Ngoga yabwiye aba batoza ko atari amahirwe yabagejeje muri aya mahugurwa, ahubwo ko ari ubushobozi n’umuhate bamaze kugaragaza mu rugendo rwabo rwo guteza imbere ruhago.
Yabasabye kurushaho kugira umuhate wo kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa, kuko ari bo bazaba ku isonga mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati:“Ntimuri hano ku bw’amahirwe. Muri hano kubera ahazaza ha ruhago hakeneye abayitekerereza, abajyanama n’abayubaka. Mugire umwete wo kwiga, kuba indashyikirwa kandi mukomeze kuzamura umukino wacu . Iterambere ritangizwa n’ubumenyi, naho ubumenyi butangizwa nawe.”
Yakomeje abibutsa ko igihugu kibakeneye, kandi ko bagomba kubyaza umusaruro aya mahugurwa kugira ngo bageze ku bakinnyi n’amakipe yabo ubumenyi bushya babonye, bityo bongere ireme ryo gutoza mu gihugu.

INDI NKURU WASOMA : Volleyball : Minisitiri Mukazayire yarebye uko APR yigaranzura Gisagara – PICTORIAL


Mu bari kwiga muri aya mahugurwa, harimo amazina azwi muri ruhago nyarwanda nk’Mutarambirwa Djabil (Police FC), Higiro Thomas utoza abanyezamu ba Gorilla FC, Muvunyi Félix wa Vision FC, ndetse n’abahoze bakinira Amavubi barimo Karim Kamanzi na Saidi Abedi Makasi.
Hari kandi n’abandi barimo Umwungeri Patrick, wahoze ari myugariro ukomeye mu makipe atandukanye no mu ikipe y’igihugu.
Amahugurwa bazayasoza muri Mutarama 2025, aho abazatsinda bazahabwa impamyabumenyi zabo zibemerera gutoza ku rwego rwo hejuru, harimo n’icyiciro cya mbere nk’abatoza bakuru. By’umwihariko, Licence B–CAF inafungura amahirwe yo gutoza hanze y’u Rwanda, bigaha icyerekezo gishya abifuza gukomeza kwagura ubunararibonye n’umwuga wabo.



Aba batoza bibukijwe ko uru ari urufunguzo rwa ruhago nshya u Rwanda rwifuza kubaka—ruhago bakesha ubumenyi, ubushake n’umurava by’abayubaka ku rwego rw’intebe y’abatoza.




KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C